Image default
Abantu

Umuhanzi Tory Lanez yahamwe no kurasa umuhanzi mugenzi we

Umuraperi Tory Lanez yahamwe no kurasa mugenzi we icyamamare muri hip-hop Megan Thee Stallion mu 2020. 

Inteko y’abacamanza i Los Angeles yahamije icyaha uwo munya-Canada w’imyaka 30 cyo gutera akoresheje intwaro, no gutwara intwaro irimo amasasu kandi itabaruye.

Ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka irenga 20.

Megan Thee Stallion, w’imyaka 27 watsindiye igihembo cya Grammy award, mbere yatanze ubuhamya ko yarashwe mu kirenge ubwo yari avuye mu birori.

Lanez nta marangamutima yagaragaje ubwo urukiko rwasomaga umwanzuro. Akomeje gufungwa mu gihe ategereje gukatirwa tariki 27 Mutarama(1).

Tory Lanez Found Guilty in Megan Thee Stallion Shooting Case

                                                                       Tory Lanez

Ntabwo byahise bimenyekana niba azajuririra uyu mwanzuro wamuhamije icyaha.

Nyuma y’uwo mwanzuro, umwe mu banyamategeko ba Megan Thee Stallion yabwiye abanyamakuru ko “abacamanza babikoze neza”, ati: “Nshimiye ko hari ubutabera kuri Meg”. Uyu muhanzikazi we ntiyari mu rukiko uyu mwanzuro usomwa.

Mu rubanza, Megan Thee Stallion, amazina ye nyakuri ni Megan Pete, yatanze ubuhamya ko yarashwe agakomereka mu birori byabereye i Hollywood Hills kuwa 12 Nyakanga(7) 2020.

Yavuze ko Lanez, amazina ye ni Daystar Peterson, yagize umujinya nyuma y’uko Megan agaragaje ko amurusha itaranto mu muziki. Avuga ko yamurashe amasasu atanu arimo gusohoka mu modoka.

Megan yabwiye urukiko ko mbere yo kumurasa Lanez yamubwiye ngo “byina”.

Tory Lanez hit with third charge in Megan Thee Stallion trial

Yavuze kandi ko nyuma Lanez yashatse kumuha miliyoni imwe y’amadorari kugira ngo aceceke kuko yamubwiraga ko asanzwe ari ku rundi rubanza rwo gukoresha imbunda.

Mbere Megan yari yabwiye polisi ko ikirenge cye cyakomerekejwe n’ibirahure.

Lanez yahakanye ibyaha bijyanye n’intonganya hagati ye na Megan n’umunyamategeko we, George Mgdesyan, ahubwo avuga ko iperereza ryakozwe nabi.

Yavuze ko Megan Thee Stallion yarashwe n’inshuti ye yitwa Kelsey Harris, yongeraho ko byose byari “ishyari”.

Ibice byinshi by’amasasu byakuwe mu kirenge cya Megan Thee Stallion nyuma yo kuraswa, ariko ibindi byagumyemo.

LAPD investigating disappearance of Megan Thee Stallion's former bodyguard  Justin Edison - ABC7 Los Angeles

                                            Megan Thee Stallion

Mu buhamyaka bwe, Megan yemeye kandi ko yigeze kugirana “ibihe byihariye” na Lanez.

Megan yatwaye igihembo cya Grammy nk’umuhanzi mushya mwiza mu 2021 – azwi cyane kubera indirimbo ye Savage yakunzwe cyane, yafatanyije na Beyoncé.

@BBC

Related posts

Umuturage ucyekwaho kubeshya Perezida Kagame arafunze

Emma-Marie

Ibyishimo bidasanzwe kwa Cristiano Ronaldo n’umugore we

Emma-Marie

Ibyago bikomeye umuntu atitera ni ukubyarwa n’umugizi wa nabi–Bamporiki

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar