Image default
Mu mahanga

Uganda:Kaminuza ya Makarere yibasiwe n’inkongi

Kaminuza ya Makerere iherereye rwagati mu mujyi wa Kampala, ikaba ari na kaminuza ya mbere yigamo abanyeshuri benshi mu gihugu ikaba ari nayo yashinzwe bwa mbere muri aka karere, bimwe mu bice byayo byibasiwe n’inkongi y’umuriro.

Mu ijoro ryo kuwa 19 Nzeri 2020 ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda byanditse ko kaminuza ya Makerere yibasiwe n’inkongi y’umuriro, ukaba  ushobora kuba watangiriye ku gisenge cyayo, ugakomereza ku bice byo hasi byayo birimo ahabikwa amakuru ajyanye n’imari n’ay’amashami y’iyi kaminuza.

Iyo nyubako izwi nka ‘Ivory Tower’ y’inkuta z’umweru n’amadirishya y’ubururu yo kuri iyi kaminuza, ni yo igaragara cyane kurusha izindi nyubako zo kuri iyi kaminuza.

Amafoto amwe yo ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kaminuza agaragaza igice cyo hejuru cyayo ndetse n’inkuta zo hanze byahindutse umukara.

Iyo nyubako izwi nka ‘Ivory Tower’ ni yo irimo n’ibiro by’uwungirije umuyobozi mukuru wa kaminuza n’icyumba kinini cy’inama.

Profeseri Barnabas Nawangwe, wungirije umukuru wa Kaminuza ya Makerere, yanditse kuri Twitter avuga ko iki ari igitondo cyijimye cyane mu buzima bw’iyi kaminuza, yongeraho ko ibyangiritse birenze ukwemera.

Makerere ni yo Kaminuza ya mbere nkuru mu myaka kurusha izindi zo muri aka karere k’Afurika y’uburasirazuba. Yatangiye mu mwaka wa 1922 ari ishuri ry’imyuga.

Polisi ya Uganda nayo yatangaje ko irimo gukora iperereza ku cyateye inkongi y’umuriro yibasiye ibice bimwe bya Kaminuza ya Makerere.

Related posts

Cameroon: Abitwaje intwaro bashimuse umukardinali rukumbi w’iki gihugu

Emma-marie

Malawi: Abantu 17 barimo n’abana baburiwe irengero

Emma-Marie

U Bwongereza: Minisitiri w’Intebe Boris Johnson yakoze amateka

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar