Image default
Abantu

Ihurizo ry’ubuzima kuri ‘Fatuma’ wakoraga akazi ko kuvura amavunane

Icyorezo cya coronavirus kitaragera mu Rwanda, Fatuma yakoraga akazi ko kuvura amavunane (massage) bikamutunga we n’umuryango w’abantu batatu none yugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo.

Muri iki gihe u Rwanda ruhanganye n’icyorezo cya COVID-19 bimwe mu bikorwa byafunzwe muri Werurwe 2020 ntibirafungura ngo byongere gutanga serivisi uko byari bisanzwe.

Ibi byatumye bamwe mu bagore bakora ishoramari mu Rwanda bavuga ko bahungabanyijwe bikomeye n’igihombo cyatewe n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho ubucuruzi bwabo bwahagaze burundu.

Umwali Fatuma (Amazina twayahinduye nkuko yabidusabye) ni umwe mubo twaganiriye atuye mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, abana n’umwana we hamwe na musaza we. Mbere ya Covid-19 yatangaga servisi zo kuvura amavunane no kugorora ingingo muri zimwe mu  ma hotel yo mu Mujyi wa Kigali,

Mu kiganiro yagiranye na Iriba News, yavuze ko yugarijwe n’ubukene kuva coronavirus yagera mu Rwanda. Ati “Nari maze imyaka itanu nkora aka kazi nakoreshaga abakozi barenga 10 […] Kuva mu kwezi kwa gatatu nicaye mu rugo, abankoreraga nabo baricaye.”.

“Ubu ngeze ku rwego rwo kutabasha no kwishyura inzu ntuyemo nkaba nsaba ko Leta yatudohorera ikaduha amabwiriza tugomba kugenderaho ariko serivisi twatangaga zikongera zigakora”.

Uretse Fatuma, hari n’abandi bagore batandukanye bakoraga akazi ko kongera ubwiza (maquillage) abakoraga mu tubari ndetse n’abakoraga imirimo yo kurimbisha ahabera ibirori btandukanye batubwiye ko babayeho nabi kubera ko imirimo bakoraga kuri ubu igenda biguru ntege bagasaba Leta kubakomorera bagakomeza imirimo banirinda Covid-19.

Mu rwego rwo guhumuriza abagore bagizweho ingaruka na Covid-19, Ishami ry’Abagore mu rugaga rw’Abikorera (PSF) ryashyizeho itsinda ry’impuguke (zigereranywa n’ivuriro ’clinic’) rishinzwe kwigisha no guhumuriza abanyamuryango baryo bahombejwe n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buherutse kutubwira ko binyuze mu Mujyi wa Kigali, hari umushinga witwa ‘Give Direct’ ufasha abagore bakora ubucuruzi buciriritse bagizweho ingaruka na Covid-19, buri muntu agahabwa 150.000Frw mu byiciro bibiri.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

USA: Colin Powell yapfuye

Emma-Marie

Musanze : Andrew Rucyahana Mpuhwe ashyize imbere kuzamura ubushobozi  bw’urubyiruko mu guhanga udushya

Emma-Marie

Iryinyo rya Lumumba rirashyize ritashye iwabo

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar