Image default
Ubutabera

Abahamwe n’icyaha cyo gusambanya abana bagiye gushyirwa ku karubanda

Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bwatangaje ko buri gukusanya amakuru yose y’abahamwe n’icyaha cyo gusambanya abana no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa bagashyirwa kuri ‘Weebsite’ mu minsi ya vuba.

Bamwe mu baturage bumva neza ingaruka z’ibyaha byo gusambanya abana no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa bagasaba inzego zibishinzwe guhana bihanukiriye ababikora ndetse no kwigisha abaturage ububi bw’ibyo byaha, bakabyirinda bakareka no kubihishira.

Umwe mu baganiriye na RBA yagize ati “Umwana uri munsi y’imyaka 15 bagomba kureba ingano y’uwamufashe uko angana,  icyo gihano bakagikaza kuko uwo mwana aba yangijwe”.

Umuyobozi w’Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO, Sekanyange Jean Leonard, avuga ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu gusobanurira abaturage ibihano bihabwa abahamwe n’ibyaha byo gusambanya abana no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa.

Sekanyange Jean Leonard, umuyobozi wa CLADHO

Ati “Igikwiye gukorwa twebwe tubona nk’imiryango itari iya Leta nuko habaho gusobanurirwa cyane abaturage bakamenya itegeko rihana. Hari itegeko ryo muri 2018 ari naryo dutindaho kuko usanga abenshi bafatwa ku ngufu ari abana bo munsi y’imyaka 18. Iryo tegeko ririmo ibihano bikomeye cyane abantu babisobanukiwe neza sinibaza impamvu bakomeza kujya muri kiriya cyaha”.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, Nkusi Faustin, atangaza ko ubusanzwe  mu ngamba zihari zo kurwanya ibi byaha birimo gufata abo bantu no kubashyikiriza inkiko, gukora ubukangurambaga ndetse no kwigisha abaturage ububi bw’icyo cyaha.

Uretse ibi bihano, abahamwe n’ibi byaha bagiye no kujya bashyirwa ku rutonde ruzashyirwa ahagaragara aho abantu bose bagomba kubamenya. Ibi ngo bikazafasha kugabanya ubukana n’ingano y’ibyo byaha n’abantu ndetse n’abantu bakabitinya dore ko hari ababikorera mu gace kamwe bakimukira ahandi batazwi.

Nkusi Faustin, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha

Yagize ati “Indi gahunda nshyashya ihari ni ukugirango dukore urutonde rw’abantu bahamwe n’ibi byaha ku buryo budasubirwaho, abantu ubujurire bwabo bwarangiye burundu kugirango rujye ahagaragara  turushyire kuri ‘weebsite’ umuntu wese amenye abakoze ibyo byaha.

Icyo tugamije ni ukugirango abantu bamenye ko abo bantu bahari binatange isomo no ku bandi”.

Ubushinjacyaha butangaza ko kugeza ubu bufite itsinda ririmo gusesengura ayo madosiye yose ku buryo mu minsi ya vuba iyo Weebsite izaba yamaze kujyaho ndetse n’abo bantu bakajyaho.

Itegeko Nº68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo y’123, umuntu uhamwe n’icyaha cyo gufata umwana ku ngufu ahanishwa igifungo cyitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko nanone itarenga makumyabiri n’itanu (25) iyi ngingo kandi ivuga n’impamvu zitandukanye zishobora gutuma igihano kigera ku gifungo cya burundu.

Mu mwaka wa 2016, abakobwa  17.849 batewe inda imburagihe batarageza imyaka y’ubukure, imibare yagabanutse mu mwaka wa 2017 bakaba 17.337 mu mwaka wa 2018 babaye 19.832, guhera muri Mutarama 2019 kugeza muri Kanama, inda zitateguwe ku bakobwa b’abangavu zazamutse kugera ku bihumbi 15.696, bishatse kuvuga ko byari ku mpuzandengo 1962 mu kwezi kumwe gusa. Ibi bigaragaza ko abana nibura 23544 bavutse ku bangavu mu mwaka 2019.

Iriba.news@gmail.com

 

 

 

 

 

 

 

Related posts

U Bubiligi: Basabose ushinjwa uruhare muri Jenoside yavuze ko nawe yagiriwe nabi n’Abahutu

Emma-Marie

Sankara yari yiteze kurekurwa vuba akajya kurongora “Ihogoza” rye.

Emma-Marie

Mu Rukiko Idamange ati ‘navugiraga Abanyarwanda’

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar