Image default
Amakuru

Ingabo z’u Rwanda zujuje “Guest House” muri Centrafrique

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique zujujeyo Guest House, ifite agaciro ka miriyoni 39 Frw (40,767USD) ikaba yashyikirijwe ubuyobozi bw’iki gihugu.

Itsinda Njyarugamba rya Kabiri ry’Ingabo z’u Rwanda (RWA BGII) ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), zatashye ku mugaragaro inyubako nshya izakora nka Guest House yakira abashyitsi mu Mujyi wa Brian, muri Perefegitura ya Haute Kotto.

Perefe wa Haute Kotto Evariste Thierry, yashimiye izi ngabo ati: “Ndashima cyane ingabo z’u Rwanda kuri iki gikorwa remezo zadushyigikirije uyu munsi. Ni ikimenyetso cy’ubuvandimwe; iyi nyubako izadufasha gucumbikira abayobozi bakuru bagenderera Perefegitura yacu.”

Ingabo z’u Rwanda zujuje “Guest House” muri Centrafrique

Umuyobozi w’iryo tsinda ry’ingabo z’u Rwanda Lt Col Leodomir Uwizeyimana, yavuze ko uwo mushinga washyizwe mu bikorwa hagamijwe kongera ubushobozi bwo kwakira abashyitsi bamara igihe gito muri Perefegitura ya Haute Kotto.

Uwo mushinga ni umwe mu yindi itandukanye y’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zishyira mu bikorwa, itanga umusaruro wihuse ku iterambere ry’abaturage n’iry’Igihugu by’umwihariko.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda burashimira ubuyobozi bwa MINUSCA ko bushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yose igamije iterambere ry’abaturage ba Centrafrique ndetse n’Igihugu muri rusange.

SRC:RDF

 

 

 

Related posts

Musanze: Abayobozi bacyekwaho gukubita abaturage batawe muri yombi

Emma-marie

Abasirikare bo mu mutwe warindaga Perezida Habyarimana ku isonga ryo gutsemba Abatutsi muri Kigali 

Emma-Marie

Abagore 51% mu Rwanda ntibashaka kongera kubyara

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar