Image default
Amakuru

Icyoba ni cyose mu bakozi ba Leta bashobora kujya mu mubare w’abashomeri

Tariki ya Mbere ukwakira 2020 ni bwo abakozi ba Leta bazatangira gushyirwa mu myanya hashingiwe ku mbonerahamwe nshya z’imirimo bamwe bakazatakaza akazi.

Bamwe mu bakozi ba Leta bahangayikishijwe bashobora kwisanga mu mubare w’abashomeri kubera ko guhera tariki 01 Ukwakira 2020 abakozi ba Leta bose bazatangira gushyirwa mu myanya hashingiwe ku mbonerahamwe nshya y’imirimo.

Bugingo (yadusabye gutangaza izina rye rimwe) akora mu kimwe mu bigo bya Leta bizahuzwa. Yabwiye Iriba News ko we na bagenzi be biteguye ko bashobora kuba abashomeri mu minsi iri imbere.

Ati “Batubwiye ko umukozi uzagira amahirwe agasanga umwanya we utarahindutse kugirango agume mu kazi agomba kuba yaresheje imihigo mu myaka ibiri ishize ku manota atari munsi ya 70%. Ibintu by’imihigo nawe urabizi hari igihe byakorwaga nabi”.

Undi mukozi mu Kigo gishinzwe guteza imbere ururimi n’umuco ati “  “Amaso tuyahanze Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo naho ubundi icyoba ni cyose njye na bagenzi banjye ntituzi uko bizagenda turahangayitse cyane”.

Umunyamabanga Mukuru w’urugaga rw’Amasendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR), Africain Biraboneye, aherutse kubwira RBA ko  bandikiye MIFOTRA bayisaba ko hari ibyo igomba gushingiraho muri iri vugururwa nko kubahiriza amategeko y’umurimo, guhugura abazatakaza akazi bagahabwa igishoro cyo guhanga imirimo.

Yagize ati “Icyo twasaba niba bashobora kuzabura umurimo ,ni uko byakorwa kare imibare ikagaragara bagahabwa n’igihe kimeze nk’integuza, umuntu ntazatungurwe  ngo bamubwire ngo sohoka va mu kigo cyangwa ejo ntuzaze ngo list yasohotse. Bikwiye gukorwa kuri buri kigo ibyashingiweho bikagaragazwa, abasigaye bakagaragazwa, n’abagiye bagashakirwa akazi ahandi birumvikana bari mu gihirahiro.”

Umuyobozi Mukuru muri MIFOTRA, Comfort Mbabazi avuga ko umukozi wari ufite umwanya utigeze uhinduka azawugumamo hamaze kurebwa niba mu mihigo y’imyaka 2 ishize afite hejuru y’amanota 70.

Mu gihe uzagaragara ko ari munsi y’ayo manota azafashwa mu zindi gahunda zo kwihangira imirimo ndetse ahabwe n’ibyo umukozi wa Leta agenerwa mu gihe yasezerewe.

Ati “Muri iri vugurura hari imyanya yavuyeho ariko hari n’indi myinshi yashyizweho kubera ibigo byavutse, nanababwira ko kuva mu kwa karindwi umwaka ushize ibigo byabaye bihagaritse gushyira abakozi mu myanya. Hazaba hari imyanya abakozi bashyirwamo bijyanye n’ubushobozi ibisabwa ku mwanya w’umurimo ubyujuje akawushyirwamo na bake baba bavuye muri iyo myanya hari gahunda ziri kuganirwaho bitewe n’icyiciro barimo ibyo bashobora na gahunda zabaherekeza zibaviramo imirimo. Ubu gahunda iriho turi mu myiteguro yo kubishyira mu bikorwa ariko bizatangira taliki ya 1  Ukwakira.”

Kugeza ubu imibare yo mu kwezi kwa 7 uyu mwaka igaragaza ko abakozi ba Leta ari 119.167. Ibigo 6 bya leta ni byo bimaze guhurizwa hamwe. Kugeza ubu Minisiteri ifite umurimo mu nshingano ntigaragaza  umubare w’abakozi bashobora kubura umurimo bitewe n’imbonera hamwe nshya icyakora ishimangira ko iyi gahunda igamije kurushaho gutuma abakozi ba Leta batanga umusaruro no gukoresha neza ingengo y’imari.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Fashion Store Unveils New Flattering Styles For Women

Emma-marie

Karongi: Abahinzi b’icyayi bungutse ubumenyi buhambaye bwo kucyibungabunga

Emma-Marie

IBUKA yamaganiye kure ibikorwa by’ishyirahamwe “Igicumbi-Voix des rescapés du Génocide

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar