Abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC) bavuze ko imicungire mibi ikomeje kurangwa mu kigo gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura WASAC, iteye inkeke.
·Yatanze isoko rya miliyari 32 nta nyigo yakoze
· Miliyoni 619 abantu bayifitiye itabazi
· Miliyoni 155 zakoreshejwe na bamwe mu bayobozi ba WASAC zirenga ku byo baba bagenerwa n’amategeko
Uyu munsi iki kigo kitabye iyi komisiyo kugira ngo gitange ibisobanuro ku makosa yagaragaye muri raporo y’umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2017-2018.
Abadepite bagize PAC bagaragaje ko kuba WASAC igiye kwisobanura kuri raporo ya 2017/2018 bigaragaza imikorere mibi kuko ibindi bigo n’inzego byo kuri ubu byisobanura kuri raporo ya 2018/2019.
Bagaragaje ko raporo z’imyaka 4 ishize, iki kigo cyagiye gikora amakosa mu bijyanye no kuzuza nabi ibitabo by’ibaruramari ndetse no kudashyira mu bikorwa inama bagirwa n’umugenzuzi mukuru.
Visi Perezida wa PAC Depite Mukarugwiza Annonciata yagize ati « WASAC yagaragayemo ibibazo bikomeye by’imicungire mibi y’umutungo, ibyo bikaba byaratumye igenzura ryagiye rikorerwa iki kigo cyaragiye kibona opinion y’agahomamunwa muri iyo myaka yose mu bijyanye no kuzuza ibitabo by’ibaruramari, mu bijyanye no kubahiriza amabwiriza ibona opinion ya biragayitse. Ni yo mpamvu dusaba WASAC kudusobanurira impamvu z’ayo makosa atuma bahorana izina ry’agahomamunwa, niba ribahesha ishema, twe nk’Abanyarwanda cyangwa ababahagarariye ntibiduhesha ishema. »
Mu makosa agaragazwa harimo isoko rya miliyari 32 na miliyoni zisaga 940 z’amafaranga y’u Rwanda ryo gukora imiyoboro y’amazi no gusana isanzwe mu mijyi 6 yunganira Umujyi wa Kigali ryatanzwe nta nyigo ibanje gukorwa, imyenda irenga miliyoni 619 abantu babereyemo WASAC ariko ikaba itazi abo bantu, ikaba yararenze kuri ibyo igatanga isoko ryo kubashakisha, ndetse na miliyoni 155 zakoreshejwe na bamwe mu bayobozi ba WASAC zirenga ku byo baba bagenerwa n’amategeko. »
Ku ruhande rwa WASAC, hari ibyo isanga byarabaye intandaro yo kugira imikorere mibi.
Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Umuhumuza Gisele yagize ati « Nagira ngo mbivuge ntabiciye ku ruhande, icyagaragaye ni uko twatangiraga imishinga harimo kudakora igenamigambi rihamye kugira ngo duhuze umushinga ndetse n’amafaranga ahari. Mu gutegura ibitabo by’ibaruramari twagizemo ikibazo cyo kutagira financial system ihari, ifatitse yakora neza. Kugeza uyu munsi turacyafite icyo kibazo, icyo rero gituma hari raporo zitabonekera igihe kandi n’igihe zibonekeye hakazamo amakosa menshi.
Umudepite: Financial system nizo zabateje ibyo bibazo ?
Umuyobozi Mukuru wungirije wa WASAC: Banyakubahwa badepite financial system ntabwo zikoresha ariko zirafasha, twemera intege nke zabayemo kuko dukoresha financial system tutazi gukoresha igatera ibibazo.
Umugenzuzi Mukuru wIimari ya Leta Obadiah Biraro avuga ko gukoresha nabi umutungo wa Leta bituma imikorere yose y’ikigo WASAC igenda nabi.
Ibi kandi ngo bijyana no kuba WASAC inaniza ubugenzuzi bukuru bw’imari ya Leta mu bijyanye no gutanga amakuru ashyirwa muri raporo.
Ati “Buriya tubirebye, WASAC yari ifite gahunda yuko nta audit report izagera mu nteko. Usibye ko WASAC ari ikigo cya Leta ubundi twari kuba twararetse kujyayo kuko baratubujije. Iyaba bavugaga ngo uyu munsi byibura turafatanya na accountant general byibura tugire ibaruramari rihamye rijyanye n’icyerecyezo cya Leta muri NST 1, twatangira kugira icyizere ko wenda mu minsi itaha bazajya bakora ibyo bashinzwe neza.”
Ku bijyanye no kubahiriza inama bagirwa n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, PAC ivuga ko WASAC kuva mu mwaka wa 2015 igenda isubira inyuma aho yavuye kuri 31%, kuri ubu ikaba igeze kuri 19%.
SRC:RBA