Image default
Amakuru

Muhanga: Abaturage bakiranye yombi ibyiciro bishya by’ubudehe bitazashingirwaho mu kubaha mituweli na buruse

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Muhanga bagaragaje akanyamuneza ku maso bamaze kubwirwa n’ubuyobozi ko ibyiciro bishya by’ubudehe bitazashingirwaho mu zindi porogaramu zirimo uburezi, ubuzima, VUP n’izindi.

Kuri uyu wa 22 Ukwakira 2020  mu Turere twose tw’igihugu mu Murenge umwe n’Akagari  kamwe katoranyijwe hatangijwe igikorwa cy’igerageza cyo gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe.

Ibi byiciro bigizwe n’inyuguti A,B,C,D,E bije bisimbura ibyagenderwagaho kuva mu 2016/2017; mu byavuguruwemo harimo ko umunyeshuri uzajya ahabwa ‘buruse’ ari uwagize amanota meza aho gushingira ku cyiciro cy’ubudehe abarizwamo.

Abaturage bo mu masibo 12 yo mu Mudugudu wa Rwaruyange, Akagari ka Rwigerero mu Murenge wa Mushishiro bagize akanyamuneza nyuma yo gusobanurwa iby’ibi byiciro bishya n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza,  Mukagatana Fortunée.

Uyu muyobozi yabwiye abaturage ko ibi byiciro bitagenewe abagomba gufashwa na Leta kandi atari ibipimo by’ubukene, ahubwo ko amakuru abaturage batanga ashingirwaho mu igenamigambi ry’Igihugu.

Ati “Turabasaba kuvugisha ukuri mugatanga amakuru y’ukuri kuko ibi byiciro bizashingirwaho mu igenamigambi ry’igihugu[…] hari bamwe muri mwe bakomeje kugaragaza ko batanyuzwe nuko ibya mbere byari bikoze ariko turabizeza ko ibi bishya bije gukemura ibibazo byagaragajwe”.

Abayobozi bacu barakoze kudukiza ibyiciro byatuvutsaga amahirwe

Habumuremyi Innocent ni umuturage wavuze ko umwana we yabuze amahirwe yo kwiga kaminuza kubera ikiciro cy’ubudehe yari yashyizwemo. Ati “Umwana wanjye yatsindiye kujya muri kaminuza ntiyajyayo kubera ko bari baranshyize mu kiciro cya gatatu ngo mfite inzu mfite n’isambu kandi mu by’ukuri iyo sambu ingana urwara nta nubwo yari kuvamo frw mwishyuriye igihembwe kimwe. Ndashimira abayobozi badukijije ibyiciro byatuvutsaga amahirwe”.

Ibyiciro bishya by’ubudehe ni ibi bikurikira:

Mu gihe ibyiciro bya mbere byaheraga ku batishoboye bizamuka, ibyiciro bizatangirana n’umwaka utaha wa 2021 bizaba imbusane y’ibyari bisanzwe. Ntabwo bizaba bikigendera ku mibare kandi byarahindutse bigera kuri bitanu, aho ikibanza kizaba icy’abishoboye aho kuba icy’abatishoboye (A,B,C,D,E).

Ikiciro A: Kizaba kirimo abantu bafite ubushobozi (kijya gusa n’icya kanze cyari gisanzwe), ba bandi Abanyarwanda bita ngo ni abakire mu buryo bugaragara, bikazaba bifite amabwiriza agenderwaho mu gushyira umuntu muri iki kiciro kimwe n’ibindi.

Ikiciro B: Muri iki kiciro hazabarizwamo Abanyarwanda bishoboye: ntibatunze ibya mirenge ariko babayeho neza. Minisitiri Prof Shyaka ati: “Ibyo byiciro byombi ni byo birimo abashobora gufasha abantu, uwo mu kiciro cya A ashobora no guhanga umurimo, cyangwa agatanga indi nkunga. Uyu wa B ashobora kuba afite amasomo yatanga agafasha uwo arusha ubushobozi kwikura mu bukene.”

Ikiciro C: Ni icy’abantu baba bari mu bukene ariko batanga ikizere ko baramutse bafashijwe bahita bazamuka mu kiciro B. Ni ba bandi baba barabuze amahirwe y’ababazahura ariko bashobora gufashwa bakazamuka.

Ikiciro D: Na cyo kizaba kirimo abakene cyane, bakeneye gufashwa kugira ngo bazamuke mu kiciro kisumbuye ndetse bagere no muri B.

Ikiciro E: Ikiciro cy’umwihariko: Ni ikiciro kihariye kubera imiterere y’abakirimo. Ni Umuryango urimo abantu bakennye, bashaje cyane cyangwa bafite n’ubumuga, nta bintu bafite bishobora kubatunga. Aba bazaba bari mu maboko ya Leta ishobora kunganirwa na ba baturage bishoboye.

 

Emma-Marie Umurerwa

emma@iribanews.com

Related posts

Perezida Kagame yasabye abanyarwanda ubufatanye no kudatezuka mu ntambara yo kurwanya covid-19

Emma-marie

Congo –Kinshasa: Abaturage basaga miliyoni 21 ntibafite ibyo kurya

Emma-marie

Rubavu: Igi ry’Inkoko riragura umugabo rigasiba undi

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar