Image default
Amakuru

MIGEPROF yashimye RWAMREC umusanzu wayo mu iterambere ry’umuryango

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Ingabire Assumpta arashima umusanzu w’Umuryango urwanya ihohoterwa rikorerwa mu muryango abagabo babigizemo uruhare (RWAMREC) mu guhindura imwe mu myumvire yabangamiraga iterambere ry’umuryango.

Yabivuze tariki ya 22 Ukwakira 2020 ubwo hasozwaga kumugaragaro umushinga Prevention+ washyizwe mu bikorwa na RWAMREC  ku bufatanye na Promundo n’Akarere ka Karongi wari ugamije kubaka umuryango nyarwanda wimakaza ihame ry’uburinganire no  kurwanya ihohoterwa  rishingiye ku gitsina  hahindurwa imyumvire n’imyitwarire iganisha ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Intego y’uyu mushinga kwari ukugira ngo umuryango nyarwanda wimakaze ihame ry’uburinganire hahindurwa imyumvire n’imigirire   igamije guhashya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Uyu mushinga wakoranaga n’urubyiruko ndetse n’abashakanye binyuze mu mugoroba w’ababyeyi, ukorana n’abaturage binyuze mu bukangurambaga butandukanye mumarushanwa akorerwa mu bigo by’amashuri ndetse n’ingendo shuri zikorwa n’ibigo by’amashuri hagati yazo.

Ingabire yashimye igikorwa  cyakozwe na RWAMREC agira ati : “Ndashima ibikorwa bikomeye RWAMREC yakoze mu mushinga ucyuye igihe kuko baje bakajya no mu karere kose, buriya imishinga myinshi iraza igafata akantu gato ugasanga kugira ngo bizakwire ahantu hose biragoye.

“Nagira ngo mbashimire ariko nanavuge yuko twebwe muri Minisiteri twishimira ubufatanye  buhamye dufitanye na RWAMREC, dukorana muri gahunda nyinshi zitandukanye zigamije guteza imbere uburinganire ndetse no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina ndabizeza ko tuzakomeza gukorana nkuko bisanzwe.”

U Rwanda rwimakaje kubaka igihugu kigendera ku mategeko

Ingabire asobanura ko nyuma ya Jenoside yakoreweAbatutsi mu 1994 ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda  bwimakaje kubaka igihugu kigendera ku mategeko ariko cyane cyane kugira amahame y’imiyoborere myiza  ndetse harimo n’uburinganire n’iterambere ry’umuryango,  amategeko menshi ashyirwaho  yimakaza uburinganire, ateza imbere umuryango.

Yagize ati : “Politiki y’uburinganire ubu tugenderaho yo mu mwaka wa 2010 yavuguruwe ku buryo dutegereje ko yemezwa n’inzego zibifitiye ububasha iratanga umurongo wo gukuraho ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo, abahungu n’abakobwa mu bukungu, mu mibereho myiza mu nzego zose, iyi politiki kandi turimo tuvugurura mu gushyira imbaraga ku ruhare rw’abagabo n’abahungu mu guteza imbere ihame ry’uburinganire.”

Byongeye kandi ngo uburinganire bwitaweho cyane kandi bwinjizwa muri gahunda y’igenamigambi igihugu  kigenderaho imyaka irindwi  ndetse no mu cyerecyezo cya 2050.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Ingabire Assumpta

U Rwanda ruza ku mwanya wa  mbere mu kugira umubare w’abagore 61% mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite kandi igihugu kiri  mu icumi byambere ku isi mu kuziba icyuho kigaragara hagati y’abagabo n’abagore mu bahungu.

Yagize ati : “Ibi byose tumaze kugeraho tukaba tubikesha ubushake bwa politiki n’ubuyobozi bwiza.”

Mu bindi, ngo gufatanya  n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo hashyirweho  izo politiki nziza ziba zashyizweho ngo nikintu leta iha  agaciro kuko nkuko abishimangira ngo nyiyabikora yonyine.

Perezida wa RWAMREC ku rwego rw’igihugu Nzabonimana Venant  ashimira leta y’u Rwanda na Minisiteri y’Uburinganire no guteza imbere umuryango  umurongo igihugu kigenderaho yerekeza Abanyarwanda aheza.

Ashima ubushake bwa politiki kuko ngo budahari ntawagira icyo ageraho kandi nuwagira icyo akora ntacyo cyageraho ubwo bushake bugaragarira mu kuba harashyizweho umurongo ngenderwaho mu buryo bwo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore, bw’umukobwa n’umuhungu.

Nizeyimana Jean Claude wo mu Karere ka Rutsiro mu Murengewa Murunda akagali ka Mburamazi, umudugudu wa Murunda arangije mu kigo nderabarezi cya Rubengera avuga ko yavutse ari umuhungu wafatwagwa nk’intare mu muryango, agakurana imico yo guhohotera abagore yashimye inyigisho yabonye, agashima  impinduka zamubayeho kuko kuri ubu yiteguye kudahinduka wenyine ahubwo azahindura n’abakibaswe n’imyumvire mibi y’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Niyodusenga Liliane, umunyeshuri mu mashuri yisumbuye ashima amahugurwa bahawe naRWAMREC  arimo  ubuzima bw’imyororokere ndetse no gutinyuka. Yiyemeza kuba umwe mu rubyiruko ruhindura abandi.

Ibindi byagezweho mu mushinga  Prevention+

Bimwe mu bikorwa byakozwe  mu mushinga Prevention + birimo gushishikariza abagabo kwitabira  umugoroba w’ababyeyi, guhugura abagize komite zuwo mugoroba ahahuguwe abashakanye ibihumbi 12  n’abantu muri rusange bagera ku  bihumbi 122 ndetse n’amatsinda 64 y’urubyiruko rugamije impinduka mu mashuri yisumbuye n’amakuru.

Uyu mushinga  wakoranye n’inzego zisanzwe zirimo umugoroba w’imiryango n’amashuri bifasha kubaka ingo zirimo amahoro n’iterambere, no gutoza urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa guhindura imyumvire bakiri batoya,  wafashije abana b’abahungu n’abakobwa kuzamura imyumvire kubirebana n’ubuzima bw’imyororokere.

Ubuyobozi bwa RWAMREC bwishimira ko  uyu mushinga wageze ku bikorwa bishimishije birimo  kugera mu midugudu yose igize akarere ka Karongi, gukorana n’imigoroba y’ababyeyi aho buri rugo rwose rwasinye imihigo, muri iyo mihigo hakabamo kurwanya amakimbirane no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, no guteza imbere ihame ry’uburinganire hagati y’umugore n’umugabo.

Akarere ka Karongi karafatwa nk’ikitegererezo mu kugira abagabo  bahindutse no mu kugira imigoroba y’ababyeyi ikora y’intangarugero bityo, aka karere gafatwa nk’ikitegererezo  mu guteza imbere ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Rose Mukagahizi

Related posts

Imihango yo gushyingirwa mu nsengero iremewe ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30

Emma-marie

Abanyamakuru 2 bahawe igihembo cy’amahoro cya ‘Nobel’

Emma-Marie

Huye: Akanyamuneza ni kose mu baturage nyuma y’ivugururwa rya Stade Mpuzamahanga ya Huye

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar