Image default
Amakuru

Perezida Kagame yasabye abanyarwanda ubufatanye no kudatezuka mu ntambara yo kurwanya covid-19

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye Abanyarwanda ubufatanye no kudatezuka mu ntambara yo kurwanya icyorezo cya Covid-19gikomeje kuyoboza ibihugu bitandanye byo ku Isi ndetse n’u Rwanda. Kugeza ubu mu Rwanda hakaba hamaze kugararagara abantu 54 banduye icyorezo cya Koronavirusi.

Mu butumwa yagejeje ku banyarwanda mu ijoro ryo kuwa 27 Mata 2020 Perezida Kagame yavuze ko ingamba u Rwanda rwafashe zo gutuma ubwandu budakomeza gukwirakwira ziri gutanga umusaruro, avuga ko ari inshingano ya buri wese yo gutuma iki cyorezo kidakwirakwira asaba buri Munyarwanda kubigira ibye akurikiza amabwiriza yashyizwe.

Yagize ati “Ni inshingano zacu gutuma idakomeza gukwira hose. Ni yo  mpamvu mpamagarira buri wese gukomeza gushyira mu bikorwa aya mabwiriza yashyizweho na Leta.  Tukihanganire ingorane zose byaba bitera kugira ngo dutsinze iki cyorezo burundu cyo guhitana abantu benshi.”

Yakomeje ati “Tuzi neza ko ibi bihe bitoroshye. Byahungabanyije imibireho by’Abanyarwanda benshi, ndetse mu Gihugu hose.Turabasaba rero ko mwihangana. Turatera intambwe nziza, ntabwo dukwiye gutezuka. Leta izakomeza gukora ibishoboka byose ngo ifashe Abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye.Ingamba zarafashwe, n’izindi zizafatwa, kugira ngo abikorera bubake uburyo bakomeza gukora muri ibi bihe. Inzego zitandukanye zirategura uburyo abatishoboye bafashwa. Hasigaye kubyihutisha.”

Zimwe mu ngamba Leta yafashe zigamije gukumira iki cyorezo harimo guhagarika ingendo z’indege z’abagenzi ndetse no kugabanya urujya n’uruza ku mipaka, Umukuru w’Igihugu yavuze ko byatumye  hadakomeza kwinjira abandi barwayi bashya.

Perezida Kagame kandi yasabye Abanyarwanda gukurikiza inama bagirwa zirimo kuguma mu rugo, gusiga intambwe ndende hagati y’abantu, gukaraba intoki neza, kenshi, kwitabaza ubuyobozi igihe ugaragaje ibimenyetso by’uburwayi.

Yasabye Abanyarwanda kwihanganira ibihe bitoroshye barimo, ashimangira ko Leta izakomeza kubafasha muri ibi bihe.

Umukuru w’Igihugu ashingiye ku bibazo u Rwanda rwanyuzemo rukabyikuramo, yavuze ko urugamba rwo kurwanya Koronavirusi nta shiti na rwo u Rwanda ruzarutsinda.

Ati “Abanyarwanda, dushyize hamwe, twivanye mu bibazo byinshi mu bihe bitandukanye. Ubufatanye bwacu ndetse no kudatezuka birakenewe muri iyi ntambara turimo yo kurwanya  iki icyorezo. Kandi tugomba kuyitsinda. Nongeye kubasaba uruhare rwa buri wese mu bikorwa no mu myumvire. Ingamba twafashe ziratanga umusaruro mwiza. Ibyemezo dufata uyu munsi ni byo bizatuma dushobora guhashya iki cyorezo vuba, kugira ngo dusubire mu buzima busanzwe.”

Perezida Kagame yanashimiye kandi n’abateye n’abateye inkunga u Rwanda mu kurwaya iki cyorezo harimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) n’Umuyobozi Mukuru waryo Dr Tedros ndetse n’Umunyemari Jack Ma na fondasiyo.

Yashimiye kandi by’umwihariko abakora mu nzego z’ubuvuzi, ubwitange  bakomeje kugaragaza, bakora amanywa n’ijoro, bagerageza gukumira ubwandu bushya, bavura  abagaragaweho uburwayi ndetse  banatuma igihugu cyacu gikomeza gutekana.

iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Mozambique: Ingabo z’u Rwanda zitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 63 Umujyi wa Mocimboa da Praia umaze

Emma-Marie

Leta yahagurukiye ikibazo cy’abasore basaba abakobwa amafaranga ngo babarongore

Emma-marie

Banque Populaire Du Rwanda igiye kugurwa n’iyo muri Kenya

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar