Kuri uyu wa Kabiri habonetse abantu 4 bafite icyorezo cya Coronavirus, Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko abanduye bose bamaze kuba 40.
Abantu babiri baje baturutse i Dubai
Umuntu umwe yaje aturutse mu Bubiligi
Umuntu umwe watahuwe ko yahuye n’undi wagaragaweho coronavirus mu Rwanda.
Abaturwanda bose barasabwa gukomeza kwitwararika. Nkuko byatangajwe na Leta y’u Rwanda, ingamba nshya zafashwe zizamara ibyumweru bibiri.
Ubucuruzi bw’ibikorwa bitari iby’ibanze bwahagaritswe, ingendo zihuza imijyi n’uturere zahagaritswe ndetse n’ingendo zitari ngombwa no kuva mu ngo nta mpamvu zihutirwa birabujijwe.
Abantu bose bageze mu Rwanda mu byumweru bibiri bishize barasabwa kwishyira mu kato mu gihe cy’iminsi 14 guhera igihe bagereye mu Rwanda. Minisante ikaba isaba buri muturarwanda kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yashyizweho. Abakora mu nzego z’ubuzima bakaba bashimirwa ubwitange n’umurava bikomeje kubaranga muri ibi bihe.
Ibimenyetso by’ingenzi bya Koronavirusi ni inkorora, guhumeka bigoranye n’umuriro. Umuntu wese ugaragaza ibi bimenyetso asabwe kwihutira guhamagara umurongo utishyurwa 114, cyangwa akipimisha akoresheje telefone akanda 114 maze agakurikiza amabwiriza, cyangwa akoreheza email kuri callcenter@rbc.gov.rw, cyangwa akohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +250788202080,63503023 akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.