Nyuma yo guca ukubiri n’ihohoterwa ryo ku mubiri ndetse n’iryo ku gitsina yakoreraga umugore we Nyirahabineza Dative, iterambere riraganje kwa Bucyayungura Mathias.
Umuryango wa Bucyayungura Mathias utuye mu mudugudu wa Nyantwa, mu kagari ka Bigogo, Umurenge wa Rwankuba, mu Karere ka Karongi wahoraga mu makimbirane kubera ihohoterwa umugabo yakoreraga umugore we abitewe n’imyumvire ndetse n’ubusinzi.
Uyu mugabo w’imyaka 50 avuga ko mu myaka isaga 25 amaranye n’umugore we w’imyaka 47 bahoraga mu mirwano. Ati “Namenye ubwenge mbona data akubita mama nanjye nshatse umugore ngendera muri iyo nzira. Umugore wanjye naramuhamagaraga yatinda kwitaba ngakubita, yambaza icyo nakoresheje amafaranga ngakubita. Mu buriri naho byari uko sinajyaga musaba ibintu narihaga yashaka gutera amahane nabwo ngakubita twabyaranye abana bane muri ubwo buzima”.
Yakomeje ati “Ntitwigeraga tuganira ngo dufate ingamba z’icyo twakoresha amafaranga nakoreraga mu bufundi kuko iyo nahembwaga natahaga nasinze ntasigaranye n’ifaranga na rimwe. Umugore yambaza icyo nkoresha frw nkorera nkamukubita. Hari n’igihe nagurishaga imyaka umugore yahinze ikiri mu murima ngo mbone frw yo kunywera no guhonga indaya”.
Akanyamuneza ni kose kwa Bucyayungura
Nyuma yo kugirwa inama n’abayobozi batandukanye, agatangira no kwitabira umugoroba w’ababyeyi byahinduye ubuzima bw’umuryango wose.
Umugore we nawe yishimira ko umugabo we yahindutse. Ati “Nahoranaga inkovu kubera inkoni nabyaye abana bane ntazi uko kuganira n’umugabo mu buriri bimera. Ariko ubu kubera inama zitandukanye twagiriwe hari n’amahugurwa ya Rwamrec twagiyemo nakubwira ko ubuzima bwanjye n’abana bwahindutse tubanye neza mu rugo ndateteshwa bigashyira cyera”.
Bucyayungura arakomeza. Ati “Umuryango witwa Rwamrec waduhaye amahugurwa binyuze mu mugoroba w’ababyeyi batubwira ibibi byo kutumvikana n’ingaruka bigira ku muryango numva ninjye bari kuvuga. Uyu ni umwaka wa gatatu imyumvire yanjye ihindutse, ubu tumaze kwiteza imbere muri byinshi twaguze inka ebyiri ndetse n’isambu dufite n’umwana wiga muri kaminuza kandi nitwe tumwishyurira. Umugore wanjye turicara tukajya inama tugafatanya muri byose naba nshaka agacupa nkakanywera mu rugo nawe agasomaho nakubwira ko iterambere ryaje ridusanga”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RWAMREC Rutayisire Fidele avuga ko umushinga Prevention+ watangiye ibikorwa byawo mu mwaka wa 2016 wasoje kumugaragaro tariki ya 22 Ukwakira 2020, wafashije imiryango itandukanye yo mu Karere ka Karongi guca ukubiri n’ihohoterwa iryo ariryo ryose.
Ati ‘Wari ugamije kubaka umuryango nyarwanda wimakaza ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina hahindurwa imyumvire n’imyitwarire iganisha ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina”.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Ingabire Assumpta avuga ko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari inshingano za buri wese kuko ryambura uburenganzira umuntu, rikadindiza umuryango utekanye.
Emma-Marie Umurerwa
emma@iribanews.com