Image default
Sport

Rayon Sport yabonye ubuyobozi

Uwayezu Jean Fidele watorewe kuyobora rayon Sports Perezida wa mbere yabaye Kayisire Jacques usanzwe ari umuyobozi wa Dream Football Academy, akaba yaranakiniye ikipe ya Rayon Sports mu myaka ishize. Yatowe ku majwi 33 , mu gihe Mushimire Jean Claude bari bahatanye yagize amajwi 15, imfabusa iba imwe.

Ku mwanya wa Visi Perezida hatowe Ngoga Roger Aimable wari wiyamamaje wenyine, aho yagize amajwi 47, imfabusa ziba 2. Umubitsi yabaye Ndahiro Olivier na we wari wiyamamaje wenyine. Yagize amajwi 46, imfabusa 3.

Aganira n’itangazamakuru nyuma yo gutorwa, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko yakunze Rayon Sports kuva ari umwana, akaba aje gukora ibishoboka byose ngo yongere ibe ikipe itinyitse.

Ati “Ndi umukunzi wa Rayon Sports. Nayikunze kuva nkiri umwana. Ni yo kipe nkunda ni na yo nzi. Ntabwo nagaragaye mu buyobozi ariko nari umunyamuryango wayo n’umukunzi wayo.”

Uwayezu Jean Fidele niwe watorewe kuyobora rayon sports

“Mu bihe bikomeye yanyuzemo nibwo nicaye mbitekerezaho nganira n’abandi ndavuga nti kuki ntagira icyo nkora kugira ngo Rayon Sports tuyigarurire icyizere, Rayon Sports ndashaka ko yongera kuba Mpatsamakipe, yongere ibe Gikundiro”

Uwayezu Jean Fidele watorewe kuba Perezida wa Rayon Sports avuka mu Karere ka Nyanza, akaba yarabaye umusirikare mu ngabo z’u Rwanda aho yari afite ipeti rya Kapiteni, ubu akaba afite ikigo RGL Security gikora ibijyanye no gucunga umutekano, akaba ari na we muyobozi mukuru wacyo. Ntabwo yari asanzwe azwi cyane mumupira w’amaguru cyangwa mu buyobozi bw’amakipe, ariko ngo ni umukunzi w’ikipe ya Rayon Sports.

iriba.news@mail.com

Related posts

Muhadjiri yateye umugongo Rayon Sports yerekeza muri AS Kigali

Emma-marie

Senegal: Igihembo kingana na $87,000 n’ikibanza kuri buri mukinnyi w’ikipe y’Igihugu

Emma-Marie

Ubukene bwabujije Ikipe ya Etincelles gukina umukino ubanza wa shampiyona.

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar