Itangazo ryashyizwe ku mugaragaro na Kiliziya Gatolika mu Rwanda riravuga Papa Francis ibyo atigeze avuga ko ashyigikiye ababana bahuje ibitsina kuko binyuranye na kamere muntu.
Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda buvuga ko mu bamamaza izo mpuha hashobora kuba harimo abataramwumvise neza, abasemuye nabi mu ndimi zitandukanye, cyangwa se hakaba n’ababikoze nkana bagambiriye kuyobya abakirisitu no kumuvugisha ibyo bo bifuza ku mpamvu zabo bwite zidafitanye isano n’ukwemera gatolika.
Iryo tangazo riti “Ikibigaragaza ku buryo budasubirwaho ni ukuntu bakomatanyirije hamwe ibyo yavuze kuri iyo ngingo y’ababana bahuje igitsina mu bihe bitandukanye n’ahantu hanyuranye ndetse n’ibyo mu gihe yari ataraba Papa nk’aho byaba bikubiye mu kiganiro kimwe rukumbi.”
Itangazo rikomeza rigira riti “Papa Francis ntashyigikiye na busa abagabo babiri cyangwa abagore babiri babana nk’umugabo n’umugore kuko binyuranyije na kamere muntu, bikaba bihabanye n’amahame ya Kiliziya Gatolika, ndetse bitabasha kungura umuryango mugari w’abantu haba mu burumbuke cyangwa mu ihirwe nyaryo umutima wa muntu wifuza.”
“Bene ayo mahitamo ni icyaha Kiliziya Gatolika itahwemye kwamagana. Icyakora Imana ntitererana abanyabyaha. Icyo Papa Francis avuganiraho ababana bahuje igitsina ni uburenganzira bwo kubaho mu miryango yabo bavukamo ntibahozwe ku nkeke. Ikindi ni ukubaba hafi no kubafasha nk’abanyantege nke nyine mu guhindura imyitwarire no kunganirwa mu kuri n’urukundo.”
Kiliziya Gatolika isaba abayoboke bayo kuba maso no gukomera ku kwemera kwabo no kudacibwa intege na bene ayo makuru akwirakwizwa nyamara atari ukuri.
iriba.news@gmail.com