Image default
Iyobokamana

Rev. Canon Dr. Antoine Rutayisire ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru asize ubuhamya

Ku Cyumweru tariki 04 Kamena 2023 Rev. Canon Dr Antoine Rutayisire wari umuyobozi wa Paruwasi ya Remera mu Itorero Anglikani yagiye mu kirihuko cy’izabuku, akaba ariko avuga ko azakomeza umuhamagaro we w’Ivugabutumwa na nyuma yo guhagarika izi nshingano amazemo imyaka 12.

Abakirisito b’Itorero rya EAR Remera bifurije Antoine Rutayisire guhirwa mu byo azakomerezamo ubuzima, bamugenera impano zinyuranye zirimo n’imodoka nshya, iri torero ryamugeneye nk’impano y’umuyobozi wafashije Abakirisito yayoboraga gutera imbere mu buryo bw’umwuka n’ubw’umubiri.

Rev. Canon Dr Antoine Rutayisire avuga ko n’ubwo agiye kugabanya imirimo yakoreraga Itorero rye, gukorera Imana byo atazabigabanya.

Umwepisikopi Mukuru w’Itorero Anglican mu Rwanda Dr. Laurent Mbanda yashimiye Pastor Antoine Rutayisire umusanzu we mu bikorwa byo kuvugurura inyubako z’iri torero ziri i Remera mu Giporoso, harimo amashuri n’urusengero rushya rwatwaye agera kuri Miliyoni 919Frw.

Yasabye abakirisitu b’iri torero guharanira kwigira no kutarambiriza ku nkunga z’abanyamahanga.

Umuyobozi w’Urwego rw’Imiyoborere mu Rwanda, RGB, Dr. Usta Kaitesi avuga ko Dr. Antoine Rutayisire ari urugero rw’uwihayimana ukunda igihugu cye.

Dr. Antoine Rutayisire yabaye Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge hagati y’umwaka wa 2002 na 2011 akaba yaragize uruhare mu gufasha Abanyarwanda kwiyunga no guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuva mu 1996 kugeza mu 2021 Dr Antoine Rutayisire yanditse anagira uruhare mu kwandika ibitabo birindwi byibanda ku ijambo ry’Imana, ubumwe n’ubwiyunge n’imibereho y’ingo n’abagize imiryango.

Pasiteri Emmanuel Karegesa ni we wasimbuye Dr. Antoine Rutayisire, ku nkoni y’ubushumba bwa Paroise ya Remera mu mujyi wa Kigali.

@RBA

 

Related posts

Kenya: Perezida Kenyata yashyizeho umunsi wo gusengera icyorezo cya Coronavirus

Emma-marie

Amateka mabi Kiliziya Gatolika ifitanye n’u Rwanda ntakwiye gushyirwa imbere-Perezida Kagame

Emma-marie

Uruhuri rw’ibibazo muri ADEPR, Sibomana Jean wahoze ayiyobora yanditse asaba kugarurwa mu nshingano

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar