Image default
Sport

BAL 2023: REG yatsinze Kwara Falcons mu mukino wa mbere

Ikipe ya REG ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya BAL imaze gutsinda Kwara Falcons yo muri Nijeriye ku manota 64 kuri 48. Ni mu mukino wa kabiri w’irushanwa rya BAL ryaraye ritangiye i Dakar muri Senegal.

REG ni imwe mu makipe atandatu ari mu itsinda rya Sahara akinira muri Senegal.

Muri uyu mukino wo kuri iki cyumweru REG yatangiye irushwa ariko mu minota mike ya kata ya mbere izakwisubiraho iyobora umukino kugeza urangiye.

Image

REG ije muri iri rushanwa ku nshuro ya kabiri, itsinzi yayo iyikesha abakinnyi barimoDelwan Graham watsinze amanota 16, akurikirwa na Cleveland Joseph watsinze amanota 14 na Adonis Filer winjije amanota 10.

Image

Umwaka ushize REG yarangije ku mwanya wa mbere mu itsinda rya Sahara ariko iviramo muri kimwe cya kane k’irangiza isezerewe na Forces Armées et Police (FAP) yo muri Kameruni i Kigali mu Rwanda.

Image

Ku ruhande rwa Kwara Falcons, iyi kipe ni umushyitsi muri iri rushanwa rya BAL ikaba itozwa na Baba Jibril wigeze no kuyikinira. Ifite igikombe kimwe cya shampiyona yo mu gihugu yatwaye mu mwaka ushize wa 2022. Abakinnyi iyi kipe igiye guserukana biganjemo abenegihugu bongewemo umukinnyi umwe w’umunyamahanga ari we A. J. Wilson w’Umunyamerika. Uyu, hamwe na Jawad Adekoya ni bo bakinnyi bigaragaje cyane haba mu mikinire no kwinjiza amanota menshi.

Umukino ukurikira wa REG uzaba kuwa Kabiri aho izahura na ABC yo muri  Côte d’Ivoire yaraye itsinze umukino wayo wa mbere nyuma yo gutsinda AS Douanes yo muri Senegal.

And Makipe ari muri iri tsinda rya Sahara arimo US Monastir yo muri Tuniziya na Stade Malien yo muri Mali.

@VOA

Related posts

Paul Pogba wa Manchester United bamusanzemo Coronavirus

Emma-marie

Tour du Rwanda : U Bufaransa bwateye inkunga u Rwanda y’ibikoresho

NDAHIRIWE JB

Senegal: Igihembo kingana na $87,000 n’ikibanza kuri buri mukinnyi w’ikipe y’Igihugu

NDAHIRIWE JB

Leave a Comment

Skip to toolbar