Buri muntu mu bagize ikipe y’igihugu ya Senegal yahawe igihembo cy’amafaranga n’ubutaka nk’ishimwe, nyuma yo kwegukana igikombe cya Africa cy’ibihugu.
Mu birori byabereye ku ngoro y’umukuru w’igihugu, buri wese yahawe $87,000 (ushyize mu mafaranga y’u Rwanda ni miliyoni zisaga 100 n’ibibanza mu murwa mukuru Dakar no mu mujyi uri hafi yaho wa Diamniadio.
Perezida Macky Sall kandi iyi kipe yayihaye ishimwe ry’icyubahiro rya “Ordre du Lion”, urwego rwo hejuru rushyirwamo abakoreye Senegal ibikorwa by’indashyikirwa.
Ibyo birori byabaye kuwa kabiri mu gihe hanze y’ingoro ya perezida hari isinzi y’abantu bagikomeje kugenda inyuma y’iyi kipe mu byishimo.
Mbere, Perezida Sall yari yashimiye iyi kipe kugera “ku gasongero ka Africa” no kuzana “ishema n’icyubahiro biranga abantu bakomeye”.
Yashimagije kandi umutoza Aliou Cissé, wakomeje gushimwa na bose ku kudatatira icyizere cy’igihe kirekire yahawe n’igihugu cye ngo abageze ku ntsinzi nk’iyi.
Cissé yari yaratsindiwe kabiri ku mikino ya nyuma y’iki gikombe, nk’umukinnyi mu 2002 n’umutoza mu 2019.
Ku cyumweru Senegal yatsinze Misiri kuri penaliti 4 – 2 maze yegukana iki gikombe ku nshuro yayo ya mbere.
Senegal izahura na Misiri mu yindi mikino ibiri muri kwezi gutaha mu itsinda zihuriyemo ryo guhatanira ticket y’igikombe cy’isi muri Qatar.
Rutahizamu Mohamed Sarah wa Misiri yatangaje ko kuri iyi mikino yombi bazihimura kuri Senegal yabatwaye igikombe cya Africa.
BBC