Ibiciro by’ibizamini bikorerwa muri Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL) birimo n’ibizwi nka DNA kuri ubu byagabanutseho hafi 50%.
Ni ibizamini bifasha mu kwerekana isano abantu bafitanye ndetse no gutahura abakoze ibyaha runaka.
Mu kwezi kwa 2 mu mwaka wa 2018 ni bwo Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL) ikorera ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali yatangiye imirimo yayo.
Mu ishami ry’ubuhanga bujyanye n’ibinyabuzima ni ho hapimirwamo ibizwi nka DNA cyangwa ADN mu ndimi z’ amahanga.
Bavugirije Pascal, ukora mw’ishami rishinzwe gupima ADN avuga ko icyo kizamini gifasha mu kumenya isano y’umuntu n’ahakorewe icyaha, ndetse no kwerekana isano iri hagati y’umuntu n’undi.
Yagize ati «Abantu twese dukomora isano ku babyeyi 2. abo babyeyi, buri wese aha umwana 50%. ADN igizwe n’uturemangingo ndangasano ari natwo dukorerwaho igereranya. tureba niba icyo umubyeyi yagombaga guha umwana yarakimuhaye, nyina 50% yarubahirijwe. kugirango umuntu abe afitanye isano n’uwo mwana, byemezwe ko ariwe wamubyaye, bigomba kuba biri ku kigero cya 99,999%, iyo nta sano bafitanye, nta janisha rikorwa. ibi bipimo tugenderaho ni mpuzamahanga, iyo bigaragaye ko hari ibyo badahuza, duhita tubona ko nta sano ihari.
Samvura Jean Pierre, Umuvugizi wa Rwanda Forensic Laboratory avuga ko kuba ibizamini bya DNA byarakorerwaga hanze mu bihugu nk’ u Budage na Afurika y’Epfo kuri ubu bikaba bikorerwa mu Rwanda, byarafashije guca urwikekwe mu bantu no gutahura ku buryo bworoshye abakoze ibyaha.
Ati « Nta musore cyangwa umukobwa ukigirana ibibazo n’undi bavuga bati twarabyaranye, kamarampaka ni DNA, ifasha kwirinda ko umuntu yabeshyera undi. Ikindi DNA yafashije, umuntu ashobora kwica nk’umuntu nawe agakomereka cyangwase akaba yamukozeho, yabanje kumusambanya cyangwa yakoze aho yiciye umuntu, DNA idufasha guhuza uwo muntu ucyekwa n’ahabereye icyaha, cyangwa guhuza uwakorewe icyaha n’aho cyabereye. Urugero niba umuntu yiciwe ahantu, nyuma bakajya kumujugunya ahandi, hamwe yiciwe tuhasanga ibimenyetso by’uko uwo muntu yahageze. »
Samvura avuga kandi ko bitewe n’uburyo leta yita ku baturage bayo, ibiciro byagabanutse ugereranyije na mbere ibizamini bicyoherezwa hanze.
Ati « Nk’ urugero, abantu 3, umugore, umugabo n’umwana, iyo baje kwipimisha bisanzwe hano muri labo, dukurikije uko abantu bagenda baza, icyo gihe abo bantu 3 bishyura amafaranga ibihumbi 267.035 Frw. Iyo abantu baje bihuta bifuza ko ibyabo biboneka uwo munsi bishyura 427.998. Mbere bikijya hanze, byari hejuru y’amafaranga ibihumbi 600. Leta ishoramo amafaranga menshi kugira ngo abaturage boroherwe, ni yo mpamvu ibiciro byagabanijwe.”
Kuva mu kwezi kwa 2, mu mwaka wa 2018 iki kigo kivuga ko kimaze kwakira ubusabe 2694 bwifuza gukoresha ikizamini cya DNA, muri bwo 2080 bujyanye n’ibyaha byagiye bikorwa, na ho 614 ni ubw’abantu bifuzaga kumenya isano bafitanye. Uretse ibya DNA, muri iki kigo hapimirwa ibijyanye n’ibiyobyabwenge, uburozi, ingano y’alchool mu maraso, inyandiko zigibwaho impaka ku mwimerere wazo, ndetse n’ibikumwe. Hasuzumirwa kandi imirambo harebwa icyateye urupfu, ingano y’ubumuga umuntu afite, amasasu n’ibindi.
SRC:RBA