Image default
Mu mahanga

Urukiko rwategetse umugabo kuriha umugore we indishyi ku mirimo yo mu rugo

Mu cyemezo cyanditse amateka, urukiko rwa gatanya rw’i Beijing mu Bushinwa rwategetse umugabo kuriha indishyi umugore ku kazi kose ko mu rugo yakoze mu gihe cyose bamaze babana nk’abashakanye.

Uwo mugore azahabwa ama-yuan 50,000 (arenga miliyoni 7.6 y’u Rwanda) ajyanye n’igihe cy’imyaka itanu yamaranye n’uwo mugabo mu rushako akora imirimo yo mu rugo nta nyishyu.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko uru rubanza rwateje impaka zikomeye ku mbuga za internet ku gaciro k’imirimo yo mu rugo. Bamwe bavuze ko ayo mafaranga y’indishyi ari macye cyane.

Iki cyemezo cy’urukiko kije nyuma yuko Ubushinwa bushyizeho itegeko rishya rijyanye n’imibanire.

Nkuko inyandiko z’urukiko zibigaragaza, uwo mugabo watangajwe izina rimwe rya Chen mu mwaka ushize nibwo yareze asaba gutandukana n’umugore we, watangajwe izina rimwe rya Wang, nyuma yuko bari bashakanye mu 2015.

Uwo mugore yabanje kwigononwa mu kwemera iyo gatanya, ariko nyuma asaba guhabwa indishyi y’amafaranga, avuga ko Chen nta mirimo n’imwe yo mu rugo yakoze cyangwa ngo akore inshingano zo kwita ku mwana wabo w’umuhungu.

Urukiko rw’akarere ka Fangshan mu murwa mukuru Beijing, rwanzuye rushyigikira ibivugwa n’uwo mugore.

Rutegeka umugabo kujya amuriha buri kwezi ama-yuan 2,000, ndetse no kumuriha icyarimwe ama-yuan 50,000 ku kazi ko mu rugo yakoze babana.

Umucamanza wari uyoboye iburanisha yabwiye abanyamakuru ku wa mbere ko gutandukanya umutungo uhuriweho w’abashakanye, iyo bibaye nyuma yo kubana kwabo, ubusanzwe bikorwa bagabanywa ibintu bifatika.

Uwo mucamanza yagize ati: “Ariko agaciro k’imirimo yo mu rugo gakubiye mu mutungo udafatika”.

Related posts

intsinzi y’aba Taliban i Kabul iri kugereranywa n’ifatwa rya Saigon muri Vietnam

Emma-Marie

Coup d’etat muri Sudan?

Emma-Marie

DR Congo: Félix Tshisekedi agiye kurangiza burundu ikibazo cy’inyeshyamba

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar