Image default
Mu mahanga

Centrafrique: Umujyi wari ibirindiro by’inyeshyamba za François Bozizé wafashwe

Minisitiri w’intebe wa Centrafrique yavuze ko ingabo z’iki gihugu zafashe umujyi wa Bossangoa mu burengerezuba, ahari ibirindiro by’uwahoze ari perezida François Bozizé.

Bozizé ashinjwa kuyobora inyeshyamba zatangiye kurwanya leta mu mezi macye ashize zigafata aharuta kimwe cya kabiri cy’igihugu.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko Minisitiri w’intebe Firmin Ngrebada yanditse kuri Facebook ati: “Ndashima cyane ko ingabo zacu n’inshuti zazo zafashe umujyi wa Bossangoa uyu munsi”.

“Inshuti zazo” yasobanuraga abasirikare b’u Rwanda n’Uburusiya baje gufasha ingabo za leta ya pereizda Archange Touadera guhangana n’inyeshyamba zishyigikiwe na Bozizé.

Bossangoa iherereye kuri 280Km mu majyeruguru ashyira uburengerazuba uvuye mu murwa mukuru Bangui.

Bozizé wahakanye ko ari we ugenzura izo nyeshyamba, ariko akemera ko azishyigikiye, yahunze iki gihugu mu 2013 nyuma yo kuvanwaho n’inyeshyamba zishingikirije idini ya Islam.

Yagarutse mu gihe kirenga umwaka gishize ngo yiyamamarize amatora yo mu kwezi kwa 12, ariko yangiwe kwiyamamaza kuko aregwa ubwicanyi n’iyicarubozo. Kugeza ubu aho Bozizé aherereye ntabwo hazwi.

Leta y’iki gihugu ivuga ko iri kwisubiza ibice byinshi byari byarigaruriwe n’inyeshyamba.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Maroc: Umwana wapfuye nyuma yo kumara iminsi mu mwobo yashenguye imitima ya benshi

Emma-Marie

Agahinda k’abimukira bo muri Haiti bari ku mupaka wa US

Emma-Marie

Kitshanga mu biganza bya M23

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar