Image default
Utuntu n'utundi

Yarokotse nyuma y’amasaha 14 areremba ku kintu yasanze mu nyanja

Umugabo wahanutse mu bwato yarokotse nyuma yo kugera ku “gice cy’ikintu cy’umwanda” kiri mu nyanja, nk’uko umuhungu we yabitangaje.

Vidam Perevertilov yamaze amasaha 14 nyuma yo guhanuka avuye mu bwato bw’imizigo mu nyanja ya Pasifika mu masaha yo mu gicuku kuwa kabiri tariki 16 z’uku kwezi kwa kabiri.

BBC yatangaje ko uyu mugabo w’imyaka 52 utari wambaye umwenda urinda kurohama, avuga ko icyemezo cyo koga agana ku “kadomo k’umukara” kari mu birometero byinshi ari cyo cyamurokoye. Yasanze ari igikoresho kifashishwa n’abarobyi kitwa ‘fishing buoy’, aba ari cyo yinaganikaho arareremba kugeza atabawe.

Umuhungu we yabwiye ikinyamakuru Marat cyo muri New Zealand ati: “Yasaga n’uwiyongereyeho imyaka 20, ananiwe cyane, ariko ari muzima”.

Perevertilov ni enjeniyeri w’ubwato wo muri Lithuania, ubwato yarimo bwari butwaye ibintu hagati ya New Zealand n’ikirwa cya Pitcairn cya leta y’Ubwongereza.

Nyuma y’akazi mu cyumba gipompa ibitoro by’ubwato, yumvise “ashyushye kandi azungerwa”, nk’uko umuhungu we abivuga. Yasohotse ahagana saa kumi z’urucyerera ngo afate kayaga, mbere yo kugwa.

Ikinyamakuru Marat cyahawe aya makuru mu kiganiro kuri chats, kivuga ko uyu mugabo ashobora kuba yarataye ubwenge kuko atibuka uko yahanutse ku nkengero z’ubwato.

Ubwato ntibwamenye ko hari umuntu wabuvuyemo, burakomeza.

Nyuma yo kugorwa no kureremba, hirya kure Perevertilov yahabonye akantu k’umukara yiyemeza koga agasanga.

Umuhungu we ati: “Cyari igice cy’ikintu cy’umwanda kandi nta kintu cyari gifasheho.”

Byafashe amasaha atandatu ngo abatwaye ubwato bamenye ko enjeniyeri wabwo bahoranye adahari, kapiteni wabwo yahise abukata asubira inyuma.

Ubutumwa ko hari ikibazo bwahise butangwa no ku yandi mato muri ako gace. Indege y’ingabo z’abafaransa nayo yahise iva Tahiti iza gufasha gushakisha.

Ubundi ubwato bwe nibwo bwashoboye kumubona.

Ubwo Perevertilov yabonaga ubwato kure cyane, yatangiye kuzamura amaboko no guhamagara. Umwe mu bari mu bwato yabashije kumva “ijwi ry’intege nke ry’umuntu”.

Nyuma baje kureba neza babona ukuboko k’umuntu kuzamuye, amaherezo bamugeraho bamuzamura mu bwato.

Ikinyamakuru Marat gisubiramo umuhungu we avuga ati: “kurokoka kwe byari bikomeye…Birashoboka ko njye nari guhita ndohama, gusa ni umuntu wakunze guhora afite umubiri ukomeye kandi umeze neza, niyo mpamvu nkeka ko yarokotse”.

Related posts

Ibibazo bitatu ukwiye kubaza uzaba umukwe we

Emma-Marie

Ibintu 10 byagufasha kuryoherwa n’ubuzima buciriritse kandi ukanyurwa

Emma-Marie

Depite yanyonze igare ari ku bise ajya kubyara

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar