Image default
Utuntu n'utundi

Umugore utaravukanye nyababyeyi yayishyizwemo

Abaganga bo mu gihugu cy’Ubufaransa babashije gushyira nyababyeyi mu mugore utari usanzwe uyifite. Ni igikorwa kibaye kikanagenda neza ku nshuro ya kabiri mu mateka.

Ku nshuro ya mbere iki gikorwa kiba hari muri Werurwe mu mwaka wa 2019. Kuri ubu uyu mugore washyizwemo nyababyeyi akaba ategereje kubyara ku nshuro ya kabiri kuri iyi nyababyeyi.

Kuri iyi nshuro, uwahawe nyababyeyi ni umugore w’imyaka 36 akaba yayihawe na mukuru we, ni igikorwa cyagenze neza hatabayeho kubagwa bikomeye nk’uko Prof. r Jean-Marc Ayoubi yabitangarije Ibiro ntaramakuru by’Ubufaransa AFP dukesha iyi nkuru.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuvuzi bw’imyanya myibarukiro y’abagore mu bitaro bya Foch biri mu burengerazuba bw’Umujyi wa Paris iki gikorwa cyo gutera nyababyeyi muri uyu mugore cyamaze amasaha 18.

Umugore wahawe iyi nyababyeyi yari yaravutse ntayo afite bitewe n’indwara  iterwa n’agakoko kitwa Rokitansky (Rokitansky syndrome, MRKH), iyi ndwara ikaba yibasira nibura umwe mu bana b’abakobwa 4000 bavuka.

Nyababyeyi ni urugingo rugize imyanya myibarukiro y’umugore, rugizwe n’ibice bitandukanye birimo n’ibikora intanga ngore ndetse akaba ari naho umwana akurira mugihe habayeho gusama. Mugihe rero uru rugingo rudahari, ntihashobora kubaho gusama.

Mu mwaka wa 2019 itsinda ry’abaganga riyobowe na Prof.  Ayoubi nubundi niryo ryabashije gutera nyababyeyi mu mugore witwa Déborah Berlioz mu gihugu cy’Ubufaransa nawe wari urwaye indwara yaturutse ku gakoko ka Rokitansky.

Nyuma yo guhabwa iyi nyababyeyi yabashije gusama biturutse kuri iyo nyababyeyi.

Ku isi yose, abantu 80 n ibo bamaze guhabwa za nyababyeyi. Kugira ngo iki gikorwa kiba umuntu akaba asabwa kubona mugenzi we uyifite nzima akayimuha nk’ubukorerabushake, mwene wabo wo mu muryango we cyangwa inshuti ye ya hafi bikanabanza gusuzumwa niba bizakunda mbere y’uko igikorwa nyirizina cyo kuyikura muri umwe no kuyishyira mu wundi gitangira.

@RBA

 

 

Related posts

Kuryama ukubiri kw’abashakanye bishobora kuba ikimenyetso cy’urugo rugeze mu marembera

Emma-Marie

Umunsi mpuzamahanga wo ‘Gusomana’

Emma-Marie

Gushima uwo mwashakanye nyuma yo gutera akabariro ni ingenzi

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar