Image default
Utuntu n'utundi

Yesu na Satani mu bahawe ‘Blue tick’ na Twitter

Twitter yahagaritse gutanga ‘Blue tick’ nyuma y’akajagari no guha ako kamenyetso konti nyinshi mpimbano kuko benezo babashije kwishyura ikiguzi cyashyizweho cya $8, nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters bibivuga.

Kuwa gatatu, Twitter yatangije ubu buryo bwo kwishyura ugahabwa ‘Blue tick’ ku izina rya konti yawe hadashingiwe ku mwirondoro w’ukuri.

Guhera kuwa kane konti nyinshi mpimbano zatangiye kubona ako kamenyetso, ubundi mbere kasobanuraga ko iyo konti ‘yagenzuwe’ kandi ‘yizewe’.

Konti yitwa Jesus Chris ndetse n’iyitwa Satan ziri mu zahise zibona iyo ‘blue tick’ kuko abazikoresha babashije kwishyura.

Ukoresha konti ya Jesus Christ, utifuje gutangazwa, yabwiye ikinyamakuru Business Insider ko yafunguye iyi konti “@Jesus” mu 2006 kugira ngo ajye “asetsa abantu bo kuri Twitter”.

Konti ya Jesus Christ

Icyo kinyamakuru kimusubiramo agira ati: “Mu buryo bumwe, nishyuriye iyi konti [blue tick] kugira ngo nerekane ko ubu buryo bushya bwa Twitter budasobanutse. Mu by’ukuri ntabwo ndi Yesu. Nta konti ya Twitter agira, nonese kuki bayemeza? Ntibisobanutse”.

Konti “mpimbano” nyinshi mu mazina y’abanyapolitiki, ibyamamare, ibigo bikomeye n’ubucuruzi zabonetse kuri Twitter kuva kuwa kane ziri ‘verified’.

Nyuma Twitter yagiye izihagarika ndetse kuwa gatanu ihita ihagarika uburyo bwo kwishyura ngo ubone ‘Blue tick’ bwari bwatangijwe kuwa gatatu.

Twitter iri mu ikona rikomeye kuva yagurwa na Elon Musk kuri miliyari 44 z’amadorari akazana impinduka zitandukanye kuri uru rubuga.

Inzobere zari zaburiye ko uburyo bushya bwo kwishyuza ‘blue tick’ bushobora gutera kwiyongera kwa konti mpimbano, ubutekamutwe, amakuru y’impuha n’ibindi.

Konti ya Satan

Kuva kuwa kane, konti mpimbano z’ibigo bimwe bikomeye n’abantu nka Mark Zuckerberg, Joe Biden Donald Trump, George W Bush, cyangwa Tony Blair zahawe ‘blue tick’ ariko nyuma zirafungwa.

Gusa Satani na Yezu bo baracyafite ‘blue tick’ zabo – kugeza ubu kuwa gatandatu – kandi buri wese akomeje kuvuga ‘iby’ubwami bwe’!

@BBC 

Related posts

Imbwa ya Biden yongeye kurya umuntu muri White House

Emma-Marie

Ibibazo bitatu ukwiye kubaza uzaba umukwe we

Emma-Marie

Umuhanzi yapfuye nyuma yo kwandura Covid ku bushake bwe

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar