Image default
Amakuru

Covid-19: Gusabwa ‘ibintu’ buri kanya n’abagabo babo byatumye bamwe mu bagore batagangara

Hari abagore bavuga ko icyorezo cya Covid-19 cyatumye bamwe mu bagabo basigaye bagorobereza mu rugo bakabasaba ‘ibintu’ buri kanya none ngo bamaze gutagangara.

Icyorezo cya Covid-19 cyatumye Leta ifata ingamba zitandukanye zirimo gahunda ya guma mu rugo, isaha ntarengwa yo kugera mu rugo no kuhava, gukorera mu rugo ku bakozi runaka n’ibindi.

Nubwo izi ngamba zigamije guhangana na Covid-19, hari abagore bavuga ko zabagizeho ingaruka ngo kuko basigaye bahohoterwa n’abagabo babasaba ko bakora imibonano mpuzabitsina buri kanya.

Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Nyarugenge baganiriye na IRIBA News, bagaragaraje ko gutaha kare kw’abagabo babo byabaviriyemo guhozwa ku nkeke.

Umugore wo mu Murenge Kanyanyi (yadusabye kudatangaza amazina ye) yaratubwiye ati “Mbere ya corona umugabo wanjye ntiyajyaga ataha mbere ya saa yine cyangwa saa tanu z’ijoro. Ubu rero asigaye agera mu rugo kare nta kindi aba ashaka uretse ibintu. Mu gitondo mba namuhaye yataha nimugoroba ati mpa twagera no mu buriri ati mpa. Ndumva maze gutagangara mbona ari ihohoterwa ariko nyine ngomba kuzuza inshingano”.

Undi mugore wo mu Murenge wa Kigali ati “Mbere ya corona twabikoraga nka kabiri mu cyumweru, ariko muri cya gihe cya guma mu rugo yo mu kwa gatatu sinzi ibyamuteye twabikoraga nka kabiri cyangwa gatatu ku munsi. Ubu nabwo yakomeje muri uwo murongo ntagituma mpumeka kubera kumpoza ku nkeke ngo nimuhe nabyanga induru zikavuga”.

Abagore batandukanye twaganiriye bagaragaje ko babangamirwa no gusabwa gukora imibonano mpuzabitsina n’abagabo babo inshuro nyinshi, bagaragaza ko rimwe na rimwe bo nta bushake bwayo baba  bafite kubera kudategurwa.

Icyo abagabo babivugaho

Habimana Clever, atuye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko gusaba umugore ibintu ari uburenganzira bw’umugabo. Ati “Nabishaka simbikore kandi mfite umugore? Ngomba kubimusaba kandi akampa neza ni uburenganzira bwanjye”.

Kimenyi John nawe atuye mu Murenge wa Kimisagara, ntiyemeranya na mugenzi we. Ati “Amasaha y’akazi yaragabanutse dusigaye tugera mu rugo kare birumvikana ntawabura gushaka ibintu, ariko ndanenga abagabo basaba ibintu buri kanya batanafashe umwanya ngo bategure abagore babo ni ukwikunda”.

Gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato uwo mwashakanye ni icyaha

Ingingo ya 137 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ku guhohotera bishingiye ku gitsina uwo bashyingiranwe, ivuga ko umuntu ukorera uwo bashyingiranwe igikorwa cy’ihohotera kibabaza umubiri kandi gishingiye ku gitsina, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu.

Iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

This Year’s Fall Home Decor Trends, According to Interior Designers

Emma-marie

CLADHO ikomeje gufasha abana babyaye ibaha n’ubutumwa bukomeye

Emma-marie

Umutekano w’Abanyarwanda n’ubusugire bw’Igihugu birarinzwe-RDF

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar