Image default
Amakuru

CLADHO ikomeje gufasha abana babyaye ibaha n’ubutumwa bukomeye

Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO) yatangiye igikorwa cyo gufasha abana babyaye bo mu Turere dutatu, ibaha ubutumwa bukomeye bubasaba kwirinda kuzongera kugwa mu mutego.

Igikorwa cyo gufasha abana b’abakobwa batewe inda bakabyara, cyateguwe na CLADHO cyatangiriye mu Karere ka Kamonyi kuri uyu wa 4 Kanama 2020. Ubufasha bahawe bukaba bugizwe n’ibiribwa birimo umuceli, akawunga, ibishyimbo, ifu y’igikoma. Bahawe kandi ibikoresho by’isuku birimo amasabune, cotex hamwe n’udupfukamunwa.

Evariste Murwanashyaka, umuyobozi muri Cladho ushinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana no gutwita kw’abangavu, yabwiye aba bana ko kubafasha atari ukubashimira.

Ati “Ntitwaje kubashima kuko mwakoze neza ahubwo nukubibutsa ko mugomba kwirinda kuzongera kugwa mu mutego nkuwo mwaguyemo no gukangurira urubyiruko bagenzi banyu gukumira iki kibazo cyo gutwita kw’abangavu.
Tuzakomeza kubaba hafi tunabafashe kwiga imyuga kugira ngo ibi tubahaye namwe muzajye mubyishakira”.
Nyuma yo gufasha abana bo mu Karere ka Kamonyi, iki gikorwa kizakomereza mu Turere twa Kicukiro na Musanze. Buri mwana akaba ahabwa ubufasha bufite agaciro k’amafaranga asaga ibihumbi 40.000, abana bazafashwa bose hamwe bakaba bagera kuri  36.
Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango bugaragaza ko abana 70.614 mu gihugu hose batewe inda kuva mu mwaka wa 2016 Kugeza mu 2018.
Iriba.news@gmail.com

Related posts

Perezida Kagame yifurije Abayisilamu umunsi mukuru mwiza wa Eid al Ad’ha

Emma-Marie

test

Emma-marie

Calls for accountability as Rwanda’s clean energy projects stall

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar