Image default
Ubuzima

Abagore babyara bakanga konsa ngo amabere atagwa bashobora guhura n’akaga

Porogaramu y’Igihugu y’Imbonezamikurire y’abana bato (NECDP) yatangaje ko abagore bakiri bato bagenda badohoka ku konsa abana, ibi bikaba bigira ingaruka ku buzima bw’umwana n’ubw’umubyeyi kuko bishobora kumuviramo uburwayi butandukanye burimo na kanseri.

Iyo uganiriye na bamwe mu bagore babyara bakanga konsa bakubwira ko baba banga ko amabere yabo agwa, abandi bakavuga ko konsa bituma umugore abyibuha cyane n’ibindi.

Mu nama yahuje NECDP n’abafatanyabikorwa bayo barimo Ababyaza, urubyiruko rw’Abakorerabushake hamwe na n’Urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR) kuri uyu wa 4 Kanama 2020 muri gahunda y’icyumweru cyahariwe konsa kuva tariki ya 1 kugera ku ya 7 Kanama, bagarutse ku kibazo cy’abagore banga konsa, ingaruka bibagiraho ndetse n’izo umwana utaronse ahura nazo.

Bamwe mu bafatanyabikorwa ba NECDP biyemeje kuyifasha gushishikariza ababyeyi konsa umwana kuva ku isaha ya mbere akivuka kugeza nibura ku myaka ibiri

Umuyobozi mu Kigo k’igihugu k’imbonezamikurire y’abana bato (NECDP) ushinzwe Imirire, Isuku n’Isukura, Mucumbitsi Alexis, yagaragaje ko bamwe mu bagore bakiri bato batagikozwa ibyo konsa.

Yagize ati “Abagore bakiri bato, uko bagenda batera imbere usanga bagenda bateshuka ku konsa bavuga ko bashaka kuguma bari ‘Smart’ […] abagore benshi murabizi bajya kubyara baramaze kugura amata yo guha umwana mu mwanya w’amashereka”.

Amashereka ashobora kuba urukingo rwa diyabete 

Umukozi wa NECDP, Machara Faustin, yavuze ko amashereka afite intungamubiri zose umwana akenera kuva akivutse ndetse n’ubuzima bwe bwose. Konsa umwana ku isaha ya mbere akivuka bikaba bigabanya 20% by’imfu z’abana.

Ati “Konsa umwana bimurinda kugwingira, kurwaragurika ndetse bikanamukingira indwara kuko burya amashereka akungahaye ku basirikare b’umubiri, byongera kandi ubusabane hagati y’umubyeyi n’umwana kandi burya amashereka akingira umwana indwara ya diyabete yo mu bwoko bwa mbere n’ubwa kabiri[…]mu gihe umugore utaronkeje aba afite ibyago byo kurwara kanseri y’amabere, iy’inkondo y’umura ndetse n’iya nyababyeyi”.

Yakomeje agaragaza ko umugore wonkeje umwana guhera ku isaha ya mbere akimara kumubyara, bimurinda kuva cyane nyuma yo kubyara bituma kandi nyababyeyi isubirana.

Aba ni bamwe mu bafatanyabikorwa ba NECDP bitabiriye inama yavugaga ku kamaro ko konsa

Abitabiriye iyi nama biyemeje ko bagiye gufatanya na NECDP gushishikariza ababyeyi konsa, ariko kandi ngo hari imbogamizi zijyanye n’abakoresha bamwe badakozwa ibyo gushyiraho icyumba cyo konkerezamo, abadaha abagore babyaye ikiruhuko cyose bemererwa n’amategeko nyuma yo kubyara, amakimbirane yo mu miryango, ubukene, imyumvire n’ibindi.

Imibare igaragaza ko 87% by’ababyeyi mu Rwanda bonsa neza. Gushyira umwana ku ibere ku isaha ya mbere akimara kuvuka nabyo biri kuri 80%, ku rwego rw’isi abagore bonsa bakaba ari 38%.

Emma-Marie Umurerwa

emma@iribanews.com

 

Related posts

Indyo ishobora kugabanya ibyago byo kwibagirwa

Emma-Marie

I Nairobi hagaragaye imitezi idakorwaho n’imiti

Emma-Marie

Umusirikare wa RDF yishwe na Coronavirus

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar