Image default
Amakuru

RWANDA: Zimwe mu mpunzi z’Abarundi zandikiye Perezida Ndayishimiye ko zishaka gutahuka

Ibaruwa yashyizweho umukono n’impunzi zibarirwa muri magana atatu zo mu nkambi ya Mahama mu Rwanda yandikiwe perezida w’u Burundi isaba ko ibi bihugu byombi hamwe na UNHCR bibafasha gutahuka, bamwe mu bayanditse bavuga ko babona igihe kigeze ngo batahe, nubwo hari abababuza.

Mu mpunzi z’Abarundi zimaze igihe zitahurwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) nta ziva mu Rwanda zirimo.

U Rwanda ni igihugu cya gatatu kirimo impunzi nyinshi z’Abarundi zigera ku 72,000 inyuma ya Tanzania na DR Congo. Benshi muri aba bahunze imidugararo ya politiki yo mu 2015.

BBC dukesha iyi nkuru yavuze ko, Emmanuel Bizimana umaze imyaka itanu mu nkambi ya Mahama mu Rwanda, ari mu banditse iyo baruwa isaba ko bafashwa gutahuka “kuko bamenye ko nyuma y’amatora umutekano wifashe neza” iwabo.

Perezida mushya w’u Burundi Gen. Major Evariste Ndayishimiye mu ijambo rye amaze kurahira mu kwezi kwa gatandatu, yashishikarije impunzi gutahuka iwabo.

Gusa amwe mu mashyaka ya politiki n’impunzi zimwe, babwiye BBC ko ijambo rya Ndayishimiye n’uburyo ibintu byifashe mu gihugu, bidatanga icyizere n’ihumure ku mpunzi ngo zitahe.

Bizimana we agira ati: “Twarabajije uko ibintu byifashe, batubwira ko umutekano wifashe neza, nubwo utaba ari 100% ariko batubwira ko uko twasize ibintu ubu byahindutse.

“Twafashe ingingo yo kwandika ibaruwa kuko ibintu by’iwacu hari abatuvugira batanatubajije ngo ntidushaka guhunguka kuko ibyo twahunze bitarangiye”.

Bizimana avuga ko hari benshi bifuza guhunguka bari muri iyo nkambi ya Mahama irimo impunzi zirenga gato 60,000 ndetse ko hari ababikora baciye mu nzira zitemewe.

Eric Ntaganzwa nawe uba mu nkambi ya Mahama uri mu bashyize umukono kuri iyo baruwa yabwiye BBC ko igihe kigeze ngo ahunguke.

Ati: “Njyewe mu mutima wanjye numva ko mu gihugu hatekanye, ariko twifuza gutaha biciye muri HCR kuko twarahunze HCR na leta y’u Rwanda baratwakira, tukaba twanandikiye umukuru w’igihugu cyacu cy’amavukiro ngo babidufashemo”.

Minisiteri y’ubutegetsi n’umutekano y’u Burundi yatagaje kuri Twitter ko itegereje ko ibaruwa y’izi mpunzi igera kuwo yandikiwe kugira ngo bategure gutahuka kwabo “gukwiriye kandi kwemewe n’amategeko vuba bishoboka”.

Iriba.News@gmail.com

Related posts

Amakuru mashya muri RCS

Emma-marie

Ibirayi birarya umugabo bigasiba undi

Emma-marie

Covid-19: Nyuma y’iminsi 40 ‘Guma mu Rugo’ yorohejwe

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar