Image default
Amakuru

Abaherutse kuva muri Guma mu Rugo baragira inama abagikerensa COVID19

Bamwe mu batuye mu midugudu yari imaze iminsi muri gahunda ya Guma murugo bavuga ko bahuye n’igihombo gikomeye kubera igihe bamaze badakora ,bakagira inama abanyarwanda bagikerensa icyorezo Covid 19.

Kalisa Callixte atuye mu Mudugudu wa Kamabuye, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro. Uyu mudugudu wari umaze ukwezi kurenga warashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo bitewe n’abanduye icyorezo COVID19 bahagaragaye. Gusa guhera ku itariki 31 z’ukwezi gushize, wakuwe muri Guma mu rugo, abaturage basubira mu buzima busanzwe.

Kalisa duhuye agiye kwandikisha umwana we kugira ashyirwe kuri mituweli y’umuryango. Biragaragara ko yari akumbuye gutembera mu bindi bice byo hanze y’umudugudu wabo.

Gushyirwamuri gahunda ya guma mu rugo kwa tumwe mu duce, abaturage bemeza ko na bo ubwabo hari uburangare bagize bigaha icyuho icyorezo kikagera mu midugudu yabo, gusa ngo bahakuye isomo.

Icyakora aba baturage bavuga ko igihe bamaze muri gahunda ya Guma mu rugo byabateje igihombo gikomeye bitewe n’uko batakoraga.

Ni kenshi inzego z’ibanze zagiye zitungwa agatoki ku kudohoka mu gushishikariza abaturage kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo COVID 19.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Umutesi Solange avuga ko ubuyobozi bw’aka karere bwafashe ingamba zitandukanye zirimo no guhugura inzego z’ibanze zikamenya uruhare rwazo mu kurwanya icyorezo COVID19.

SRC:RBA

Related posts

Rwanda: Ababuriye ababo mu maboko y’abaganga barasaba ubutabera

Emma-Marie

Abatuye ku Nkombo bayobewe irengero ry’ubwato bahawe na Perezida Kagame

Emma-Marie

Abasaza n’abakecuru b’Intwaza barashima ubuyobozi bwabakuye mu bwigunge

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar