Image default
Ubuzima

Umubyibuho ukabije ntukwiye kureberwa ku biro gusa-Ubushakashatsi

Amabwiriza mashya y’abaganga bo muri Canada avuga ko umubyibuho ukabije ukwiye kujya upimirwa ku magara y’umuntu ntibibe gusa ibiro bye.

Aya mabwiriza agira inama abaganga kurenga ibyo kugira inama abantu ku mafunguro bafata n’imyitozo ngororamubiri gusa, ahubwo ngo bakwiye kwibanda cyane ku mpamvu zituma ibiro by’umuntu byiyongera bakiga mu buryo bwagutse amagara y’umuntu.

BBC dukesha iyi nkuru yavuze ko aya mabwiriza yatangajwe ejo kuwa kabiri mu kinyamakuru cy’ishyirahamwe ry’abaganga muri Canada, by’umwuhariko ryamagana kunnyega ababyibushye cyane.

Aya mabwiriza agenewe cyane cyane abaganga mu kazi kabo ko kwita ku babyibushye cyane, hari aho avuga ko “Umuco uri henshi ku mubyibuho ukabije utera imyumvire yuko ari ukunanirwa kwiyitaho, gushinja no gukoza isoni abameze batyo.”

Ximena Ramos-Salas, wayoboye ubu bushakashatsi bw’ikigo Obesity Canada, akaba n’umwe mu banditse aya mabwiriza, avuga ko ibyo bagezeho byerekana ko abaganga benshi bakorera ivangura abarwayi bafite umubyibuho ukabije, kandi ko ibi bishobora gutuma umuntu amererwa nabi kurusho, bitanavuye kuri uwo mubyibuho.

Ximena yabwiye BBC ati: “Ibogama rishingiye ku mubyibuho ukabije ntabwo ari ikintu kibi gusa ku murwayi, ahubwo kinafite ingaruka ku myitwarire y’abakozi mu by’ubuzima.”

Muri Canada, ikigereranyo cy’abafite umubyibuho ukabije kikubye gatatu mu myaka 30 ishize, ubu ikigo cy’ibarurishamibare cya leta yaho kivuga ko umunyacanada umwe kuri bane afite iki kibazo.

Amabwiriza y’abaganga ku mubyibuho ukabije yari ataravugururwa kuva mu 2006.

Nubwo amabwiriza mashya yasohotse ubu akomeza gusaba kureba ibipimo bizwi nka ‘body mass index’ (BMI) ndetse n’umuzenguruko wo mu ubujana ku kaboko, avuga ko ibi bidahagije, ko abaganga bagomba kwita cyane ku mpamvu n’ingaruka z’ibiro by’umuntu ku magara ye.

Kugabanuka gutoya kw’ibiro, hagati ya 3 – 5%, gushobora kuganisha ku magara meza kurushaho, kandi “ibiro byiza” by’umuntu ufite umubyibuho ukabije bishoboka kutaba “ibiro bigenwa” na BMI, nk’uko aya mabwiriza abivuga.

Ashimangira ko umubyibuho ukabije ari urusobe, ruva ku bintu binyuranye bimaze igihe kinini biba bikeneye igihe kinini cyo kwitabwaho ngo bishire.

Madamu Ximena ati: “Mu gihe kinini twakomeje guhuza umubyibuho ukabije n’uburyo umuntu abaho…byakomeje kuba gushinja abantu no kubakoza isoni. Abantu bafite umubyibuho ukabije bakeneye gufashwa nk’abandi bose babana n’indwara za karande”.

Aya mabwiriza avuga ko aho gusa kubwira abafite iki kibazo ngo “barye bicye, bagende cyane”, asaba abaganga gufasha aba bantu mu by’intekerezo, kubaha imiti cyangwa kubaga byo kugabanya igifu n’amara. Aya mabwiriza ariko ntabwo abusanya n’ubujyanama busanzweho bwo kugabanya ibiro.

Avuga ko “Abantu bose, hatarebwe ibiro bafite n’imiterere yabo, bungukira mu mirire ikwiriye no gukora imyitozo ngororamubiri”.

Gusa, avuga ko kwirinda kongera ibiro akenshi bigorana kuko ubwonko bukenera kwisubiza ibyatakaye bwumva ko umubiri ushonje, bukaguhatira kurya kurushaho.

Ubushakashatsi bwinshi bwerekanye ko abantu benshi batakaje ibiro kubera uburyo bw’imirire mishya biyemeje (diets), nyuma bongera bakabisubirana.

Madamu Ximena ati: “Kwimeza imirire mishya ntacyo bifasha.”

Abaganga ngo bakwiye kandi gusaba uruhushya abarwayi mbere yo kuganira nabo iby’ibiro byabo, bagakorana nabo bibanda cyane ku ngamba zafasha amagara, aho kubabwira gusa ngo bagabanye gufata intungamubiri.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

“Umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe si umuzigo ni impano”

Emma-Marie

Abarwaye Coronavirus mu Rwanda bageze kuri 36

Emma-marie

Ku kibuga cy’indege i Kanombe hari kwifashishwa camera mu gutahura uwakekwaho Coronavirus

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar