Image default
Amakuru

Minisante na Minicom ntibavuga rumwe ku mabwiriza agenga amakoperative y’abajyanama b’ubuzima

Minisiteri w’Ubucuruzi n’Inganda aherutse kubwira Abasenateri ko amabwiriza agenga Amakoperative y’abajyanama b’ubuzima yatanzwe na MINISANTE anyuranyije n’ibyo itegeko rigenga amakoperative mu Rwanda riteganya, ndetse ngo ananyuranyije n’amahame mpuzamahanga y’amakoperative.

Ubwo yitabaga Inteko rusange ya SENA tariki ya 30 Nyakanga kugirango atange ibisobanuro mu magambo ku bibazo biri mu mikorere no mu micungire y’Amakoperative mu Rwanda, Minisitiri w’ ubucuruzi n’inganda, Hakuziyaremye Solaya yavuze ko amabwiriza agenda amakoperative y’abajyanama b’ubuzima yatanzwe na Minisante anyurinyije n’ibyo itegeko riganga amakoperative mu Rwanda riteganya.

Ikibazo Abasenateri babajije Minisitiri Hakuziyaremye cyagiraga kiti “Hakorwa iki ngo iki kibazo cy’abajyanama b’ubuzima gikosorwe, aya makoperative arusheho kwiyubaka?”

Yabasubije agira ati “Amabwiriza agenga Amakoperative y’abajyanama b’ubuzima yatanzwe na MINISANTE anyuranyije n’ibyo itegeko rigenga amakoperative mu Rwanda riteganya, ndetse ananyuranyije n’amahame mpuzamahanga y’amakoperative”.

Yatanze urugero ati “Umuntu utakibarizwa mu bajyanama b’ubuzima ahita atakaza kuba umunyamuryango wa Koperative, agazubizwa gusa umugabane yatanze muri Koperative akiyinjiramo nyamara ayimazemi igihe kirekire na Koperative yarateye imbere[…] Kuba abanyamuryango bahabwa imishinga basabwa gukora nyamara uruhare rwabo rutagaragaye, bityo umushinga ukananirana: Urugero: Amakoperative menshi yasabwe gukora ubworozi bw’inka ariko kugeza iyo mishanga ntiyageze ku ntego. Gukora amasosiete cyangwa amahuriro y’amakoperative y’abajyanama b’ubuzima nyamara ayo mokoperative adahuje intego”.

Minisitiri Hakuziyaremye yanagaragaje ingamba minisiteri ayoboye yafatiye iki kibazo.  Zimwe muri zo ni ibiganiro hagati ya MINICOM, MINISANTE na RCA, ibi biganiro ngo byaranatangiye mu rwego rwo gufasha amakoperative y’abajyanama y’ubuzima kwiyubaka agakomera, abanyamuryango bayo bakumva ko ari ayabo (Ownership) kandi bagakurikiza amahame n’umuco ngenderwaho bigenga amakoperative (cooperative principles and values). Ibyo biganiro kandi ngo bizakomeza.

Hakuziyaremye yanavuze ko imishinga ikorwa, abanyamuryango bagomba kuyigiramo uruhare hashingizwe ku bushobozi buri Koperative ifite bitabaye ngombwa ko yiha umutwaro idashoboye.

Amakoperative y’abajyanama b’ubuzima akorera mu gihugu hose ni 485. Muri buri murenge hakaba habarizwa nibura koperative imwe y’abajyanama b’ubuzima. Yose hamwe akaba afite abanyamuryango bagera kuri  58,647.

Twashatse kumenya icyo Minisante ivuga ku byatangajwe na Minicom ntibyadukundira, kuko inshuro zose twagerageje kuvugisha umuvugizi w’iyi Minisiteri telephone ye twasanze ifunze.

Naboneka akagira icyo adutangariza tuzakibagezaho mu nkuru yacu itaha.

Iriba.News@gmail.com

Related posts

Kigali : Abafite ikibazo cy’ibyo kurya muri ibi bihe bashonje bahishiwe

Ndahiriwe Jean Bosco

Amahirwe ku bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’aba Offisiye

Emma-Marie

Lip Products for People Who Think They Hate Red

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar