Image default
Amakuru

U Bushinwa bugiye kwigira kuri Afurika uko benga urwagwa

U Bushinwa bwagiriwe inama yo kwigira kuri Afurika bugatangira kwenga urwagwa mu musaruro w’urutoki wera ku bwinshi muri iki gihugu, ugakoreshwa mu kuribwa nk’imineke gusa.
Mu mpera z’umwaka 2020 Iribanews yasuye ikirwa cya Hengqin mu Majyepfo y’Uburasirazuba bw’Ubushinwa. Ni ikirwa cya Perefegitura y’umujyi ya Zhuhai mu Ntara ya Guangdong (ahaherereye umujyi uzwi cyane wa Guanzhou). Intego y’ibanze y’uru ruzinduko yari ukwitabira “Inama ya mbere ya Hengqin y’ibijyanye n’ubuzima n’ubuvuzi gakondo mu Bushinwa”.

Iyi nama yari urubuga rusesuye rwo kungurana ibitekerezo ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ndetse no gusakaza mu mahanga iterambere ry’urwego rw’ubuzima cyane cyane ubuvuzi n’ibiribwa gakondo bw’Ubushinwa.

Abayitabiriye basangijwe ubumenyi buganisha ku mikoranire ndetse n’amahirwe ahari ku banyafurika by’umwihariko.

Iyi Ntara ibarizwa mu gace k’amajyepfo y’ubushinwa ihuje cyane ikirere n’icy’u Rwanda, bityo n’ibimera byinshi mu bihagaragara bikaba ari bimwe.  Bimwe muri byo harimo nk’urutoki rwinshi ariko akenshi rubyazwa imineke yo kurya, naho icyitwa umutobe umenyerewe mu Rwanda ndetse n’urwagwa bikaba bitahaba. Abanyafurika bitabiriye inama baganiriye ku kuba harebwa uko igitekerezo cyo kubyaza umusaruro uruseho ubyazwa ibitoki kuri ubu muri iki gihugu, abahanga berekana ubushake bw’imikoranire mu kubigerageza bidatinze. Hateganyijwe inama zihariye zizabyigaho mbere y’uko igeragezwa rya mbere ritangizwa.

U Bushinwa bweza urutoki rwinshi rwiteguye kwigira kuri Afurika uko benga urwagwa

Muri iyi nama inzobere n’inararibonye baganiriye kandi ku buryo Afurika yagerwamo n’ibi bikorwa by’ubuvuzi binyuze mu mushinga “Belt and Road Initiative”.

Abitabiriye iyi nama basobanuriwe ko ubuziranenge bw’ibikomoka ku bihingwa n’imiti gakondo y’Ubushinwa biri mu bizamura iterambere, basobanurirwa kandi ko ubu buziranenge ari bumwe mu birebwaho iyo hatangwa agaciro ku mibereho iboneye, kwihagararaho mu bukungu ndetse bikanagaragaza imizamukire y’ubukungu bw’igihugu.

Igihugu nk’ubushinwa gishishikajwe cyane no kuzamura ireme ry’ubuvuzi ndetse n’ubuziranenge bw’imiti n’ibikomoka ku biribwa mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abanyagihugu benshi bagenda basatira izabukuru.
Ibi kandi byashimangiwe muri rusange n’ukuza gutunguranye kw’icyorezo cya COVID-19 cyafunguye abantu amaso bagasobanukirwa birambuye agaciro k’ubuzima, icyo busobanuye ndetse n’akamaro ko kugira ubuvuzi butajegajega.

Muri iyi nama hamuritswe ubwoko butandukanye bw’imiti gakondo y’Ubushinwa ndetse n’ibiribwa bikomoka ku bimera birinda gufatwa n’indwara karande ndetse n’indwara zitandura.

Iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

Musanze: Koperative y’abapfakazi yafunze imiryango kubera Covid-19

Emma-marie

Gisagara: Abakora inzoga izwi ku izina rya ‘Nyirantare’ batawe muri yombi

Emma-Marie

Hahishuwe ‘software’ yahawe za Leta yifashishwa mu kuneka abanyamakuru n’abayobozi

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar