Image default
Ubukungu

Imboga n’imbuto byo mu Rwanda ku isoko rya UAE  

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’Ubworozi ‘NAEB’ cyatangaje ko uyu mwaka wa 2021, abahinzi bawutangiranye amahirwe yo kohereza ibihingwa byabo ku isoko ryo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ‘UAE’

Kuri iki cyumweru NAEB, yatangaje ko uyu mwaka utangiranye amahirwe menshi ku bahinzi b’imboga n’imbuto, nyuma y’uko iki Kigo gisinye amasezerano azamara umwaka na kompanyi y’ubucuruzi yitwa Carrefour, yo muri Leta Zunze Ubumwe z’abarabu.

Iri soko rishya ku bahinzi n’abohereza imboga n’imbuto hanze rizibanda ku matunda, imineke (gros michel), inanasi na avoka. Kuri iki cyumweru hakaba hoherejwe avoka n’amatunda.

Isoko rya Carrefour rikorera mu bihugu 30 mu burasirazuba bwo hagati, Africa na Asia. Rikoresha ububiko bugera kuri 320 hirya no hino ku isi, rigacuruza ku bakiliya barenga 750,000 ku munsi.

“Turashimira Ambassade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ku ruhare runini bagize mu kwesa uyu muhigo. Iri soko rizafasha abahinzi bato, abacuruzi n’abohereza ibikomoka ku buhinzi hanze ndetse n’igihugu muri rusange gukomeza kwiteza imbere”.

NAEB yatangaje Ambasade y’u Rwanda muri UAE ikomeje gufasha abacuruzi bo mu Rwanda isoko mu bihugu by’Abarabu, by’umwihariko guhera mu 2019 ubwo aya masezerano yatangiraga kuganirwaho.

Bikaba byitezwe ko ubwo bufatanye bw’abacuruzi nyarwanda muri UAE buzagira uruhare rukomeye mu guteza imbere abahinzi b’imbuto mu Rwanda, aboherezaibicuruzwa mu mahanga ndetse n’ubukungu bw’Igihugu muri rusange.

iriba.news@gmail.com

 

Related posts

“Ni ikimenyetso cy’umuhate u Rwanda rushyira mu kurengera ibidukikije”

Emma-Marie

Hari abavuga ko iterambere ryabo ryadindijwe n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa

Emma-Marie

BNR yasabye amabanki korohereza abayafitiye imadeni

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar