Image default
Ubukungu

Hari abavuga ko iterambere ryabo ryadindijwe n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa

Bamwe mu baturage bavuga ko ibiciro bihanitse by’ibiribwa byadindije ibikorwa by’iterambere bari bafite, yewe ngo na bamwe mu bakorera umushahara uciriritse ntibakibasha no kwizigamira.

Ibiribwa byiganjemo ibirayi, ibijumba, ibitoki, imyumbati, ibishyimbo, imboga n’ibindi bitandukanye bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, ku masoko atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara zitandukanye, abaturage bavuga ko biri kuzamuka cyane ku buryo bamwe basigaye barya rimwe ku munsi.

Ubwo twateguraga iyi nkuru muri Kanama 2023 twagiye mu masoko atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu Ntara.

Umugore witwa Dusabimana Agnes tumusanze mu isoko rya Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge, ahazwi nko kwa Mutangana yaje guhaha.

Agize ati: “Naje kugura ibirayi bya Kinigi, ariko ntashye ntabiguze kubera ko nsanze bihenze cyane. Ikiro kimwe ni 1500frw kandi naje nziko bigura 1000 FRW kuko niyo nari nabiguze mu cyumweru gishize[…]mu mateka y’u Rwanda ni ubwa igiciro cy’ibirayi kizamutse bigeze aha. Nkorera ibihumbi 200 nari nsanzwe mfite gahunda yo kuzigama nibura ibihumbi 40 buri kwezi, ariko kuva uyu mwaka wa 2023 watangira byarananiye kubera ibiciro bihanitse biri ku isoko.”

Mu isoko rya Rusine mu Karere ka Rulindo twahasanze abaturage baturutse imihanda yose baje guhaha nabo bavuga ko ibiciro bihanitse.

Umugabo witwa Twagirimana Thomas twaganiriye. Ati: “Naje kugura ibishyimbo ariko ndumiwe, 1 kg ni 1300frw kandi mu kwezi gushize byaguraga 1000 frw, ingemeri ni 1500frw kandi naherukaga igura 1200 Frw. Nari nziko ndi bugure ibiro bibiri none ntahanye ikiro kimwe, umuceli wa gikonko nawo nsanze ugeze ku 1200Frw kandi twajyaga tuwugura 1000 Frw, umufungo w’ibijumba 3 ni 300Frw mu gihe 1 Kg ari 600 Frw. Ibi biciro byazamutse byanteye ubukene bukabije ndakubwiza ukuri uyu mwaka aho ugeze aha nta gikorwa cy’iterambere nari nakora sinabasha no kwigurira itungo rigufi.”

Abaturage bavuga ko ibiciro by’ibiribwa bihanitse cyane

Mu isoko rya Nyagasambu mu Karere ka Rwamagana naho twahageze dusanga bimwe mu biciro byaho ntaho bitaniye n’ibyo mu yandi masoko twagezemo.

Ndikumana John ni umugabo dusanze yaje kugurisha ihene kugirango agure ibiribwa. Yaratubwiye ati: “Ihene yanjye nyigurishije 15,000 Frw, nibwiraga ko ndi buhahemo ibiribwa biri butumaze iminsi narangiza nkaguramo n’akandi gahene gato none ndabona byanze. Ibishyimbo nsanze ari 1300 Frw, ibirayi bya kuruseke ni 700 frw, isukari ni 1900 Frw, ishu rito cyane ni 500 Frw, inyanya 3 ni 200Frw nayobewe uko ndi buyatere imirwi pe.”

Tariki 10 Kamena 2023, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko muri Gicurasi 2023, ibiciro byiyongereyeho 14.1% ugereranyije na Gicurasi 2022.

“Ibiciro bizakomeza kuba hejuru ugereranije na mbere ya Covid-19” 

Banki nkuru y’u Rwanda (BNR) ivuga ko ikigereranyo cy’izamuka ry’ibiciro ku Isi cyageze ku 8.7% mu mwaka wa 2022 kivuye kuri 4.7 % mu mwaka wa 2021 kubera ko ibiciro by’ibicuruzwa byazamutse.

BNR ikomeza ivuga ko n’ubwo biteganyijwe ko ibiciro bizakomeza kuba hejuru ugereranyije n’uko byahoze mbere y’icyorezo cya Covid 19, biteganyijwe ko izamuka ry’ibiciro ku rwego rw’Isi rizagabanuka kugera kuri 6.8% mu mwaka wa 2023, bitewe n’igabanuka ry’ibiciro ku rwego mpuzamahanga n’ingaruka zituruka ku ikazwa ry’ingamba za politiki y’ifaranga.

Perezida Kagame hari icyo yasabye Abanyarwanda

Ubwo yari mu Kiganiro ‘Ask the President’ cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda tariki 4 Nyakanga 2023, Perezida Kagame yakomoje ku izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa.

Yaravuze ati “Ni ibintu bisaba abanyagihugu ubwabo kongera umusaruro, ni ngombwa ari abahinzi, abarozi, abashoramari bigomba kwiyongera. Igihe umusaruro utazamuka ndetse ku muvuduko uri hejuru tuzahora dufite icyo tubuze.”

Umukuru w’Igihugu yasabye abikorera n’abaturage muri rusange gufatanya na leta mu guharanira ko umusaruro utazabura ku isoko.

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa

iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

Bugesera: Ikoranabuhanga mu buhinzi ryatangiye kwinjiriza abaturage amadevise

Emma-marie

Burera: RAB yahatiye abahinzi gukomeza guhinga imbuto y’ibigori itera bayibera ibamba

Emma-Marie

Musanze: Abagore bacuruzaga imbuto barataka igihombo batewe na Covid-19

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar