Image default
Ubukungu

Musanze: Abagore bacuruzaga imbuto barataka igihombo batewe na Covid-19

Bamwe mu bagore bahoze ari abacuruzi b’imbuto  mu mujyi wa Musanze barataka igihombo bagize byatumye bahagarika ubucuruzi bwabo kubera icyorezo cya Covid-19.

Aba bagore bahoze bakora ubu bucuruzi batembereza imbuto hirya no hino mu mujyi wa Musanze bashakisha ababagurira (bari bazwi nk’abazunguzayi) nyuma baza guhabwa aho gucururiza imbuto,  mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze rizwi nka kariyeri, ariko ubu abasigaye bahakorera ni mbarwa kuko abenshi bahuye n’igihombo batewe na Covid-19.

Bamwe muri aba bagore bavuga ko nyuma yo guhagarika ubucuruzi bwabo ubu bari mu bukene bukabije kuko bitaborohera kubona ibitunga umuryango nk’uko babikoraga mbere.

Niyomwungeri Chantal ni umwe muribo yagize ati “Ubu twahindutse abakene batakibasha kugira icyo tumarira umuryango kubera Covid-19, mbere naranguraga imbuto ngacuruza nkunguka, aho covid iziye rero muri ‘rockdown’ twarwanye no kugurira abana kawunga n’umuceri igishoro kirashira n’ inguzanyo natse muri banki y’ibihumbi 100 yananiye kuyishyura nibura ngo nongere nguze nshake uko nakongera gucuruza dukeneye ubuvugizi rwose”

Nyiranteziryayo Immaculée nawe ati “Twari twagize amahirwe tuvanwa ku muhanda dushyirwa mu isoko tugakora dutekanye, corona iba iraje igihe twicaye tudakora twariye igishoro none ubu gukora byarahagaze kandi n’imbuto zarahenze kuko hari izo twavanaga muri Uganda nk’amacunga, imyembe, pome n’ibindi none imipaka irafunze hari bagenzi bacu basubiye mu mihanda gucururizayo nabyo biranga mbese ubuzima buragoye n’ibibina twizigamiragamo byarasenyutse ntaho dusigaye”.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nuwumuremyi Janine avuga ko aba bacuruzi bakwiye kwegera abajyanama bakabafasha gutekereza ikindi kintu bakora bakaba bahindura ibyo bakora.

Yagize ati” Ku karere tugira abantu bashinzwe kugira inama abakora imishinga iciriritse icyo nabagiraho inama rero ni uko bakwegera  abo bajyanama bakaba babafasha gutekereza uburyo bahindura ibyo bakoraga bakaba bakora ibindi, kuko ntawe uzi igihe iki cyorezo kizarangirira ikindi ingaruka zacyo zigomba kutugeraho ariko tukiga uburyo duhangana nazo”.

Aba bagore bakaba bavuga ko bahangayikishinjwe n’ubukene Kandi bakaba bafite impungenjye ko amashuri natangira batazabonera abana uburyo basubira mu ishuri, aha niho bahera basaba Leta ko yababonera  ubufasha bwo kongera kubona igishoro.

Mukamwezi Devota

 

Related posts

BNR yatanze ihumure ku biciro bikomeje gutumbagira ubutitsa

Emma-Marie

Gicumbi: Abahinzi b’ingano babuze imbuto

Emma-marie

MINAGRI yashimye uruhare rw’abahinzi n’aborozi mu gutunga Abanyarwanda

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar