Image default
Ubukungu

Toni ibihumbi 17 z’umuceri uhingwa mu Rwanda uri mu nganda wabuze abaguzi

Abanyenganda batunganya bakanacuruza umuceli wera mu Rwanda baravuga ko bari mu gihombo nyuma yo kugura umuceli ku bahinzi mu kwezi kwa gatandatu 2020 toni zigera kuri 17 zikaba zarabuze abaguzi.

Abanyenganda bavuga ko kimwe mu cyabiteye ari uko umuceri uturuka muri EAC winjira ku buntu (nta misoro) kandi hakinjira ‘qualité’ ya mbere, iya kabiri ndetse niya gatatu.

Mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka hakusanyijwe toni ibihumbi 25 z’umuceli kugeza ubu hamaze kugurishwa toni ibihumbi umunani gusa mu gihe toni ibihumbi 17 zabuze abaguzi. Ibi bikaba bizagira ingaruka zikomeye ku bahinzi kuko umuceli uzera mu kwezi kwa 11 ushobora kubura inganda ziwugura.

Byaragarutsweho mu Kiganiro ‘Izingiro ry’Ubukungu’ cya RBA na Niyongira Uzziel, Umuyobozi w’Uruganda rw’umuceli rwa Mukunguri mu Karere ka Kamonyi, akaba n’umuyobozi w’ihuriro ry’inganda zitunganya umuceli mu Rwanda.

Yagize ati “Muri iyi minsi abanyenganda zitunganya umuceli mu Rwanda dufite ikibazo cy’isoko gituruka ku mpamvu nyinshi ariko cyane cyane imiceli iva hanze. Muri iyi minsi umuceli uva tanzaniya uza ku giciro kiri hasi cyane twebwe kubera uko twaranguye umuceli ku bahinzi n’uburyo tuwutunganya tubona ibiciro bidahura ku isoko”.

“Batubwira ko imiceli iva muri EAC yinjira ku buntu (nta misoro) bigatuma ihenduka, ikindi hari uburyo boroherejwe mbere binjizaga umuceli wa mbere ‘quality’ ariko uyu munsi basigaye bazana uwa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu ugasanga ni ikibazo ku isoko.

Ku rwego rw’igihugu inganda zose zari zarakiriye toni ibihumbi 25 mu kwezi kwa gatandatu wagombaga kuzarangira mu kwezi kwa 11 kugirango mu kwa 12 twakire undi musaruro, ejobundi twatse imibare abanyenganda dusanga bafite toni ibihumbi  17 zitaragurishwa”.

Yakomeje avuga ko nubwo impamvu zavuzwe haruguru arizo nyirabayazana hiyongeraho n’izindi mpamvu zatewe na Covid-19 nk’ifunga ry’ibigo by’amashuri, ifunga ry’ama hotel n’ama resitora n’izindi.

Ikifuzo cy’aba banyenganda nuko inzego zibishinzwe zabigiramo uruhare mu gihugu hakajya hinjizwa ‘quality’ ya mbere y’umuceli gusa, kuko umuceli wera mu Rwanda utabasha guhangana ku isoko n’ ibindi by’umuceli uturuka mu mahanga kuko igiciro cyawo kiba kiri hasi cyane y’uwera mu Rwanda.

Minisiteri y’Ubucuruzi irebwa niki kibazo ntacyo yatangaje kuri iki kibazo nigira icyo itangaza tuzakibagezaho mu nkuru yacu itaha.

Iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

MINAGRI yashimye uruhare rw’abahinzi n’aborozi mu gutunga Abanyarwanda

Emma-Marie

Amafaranga Leta igenera VUP yayakubye inshuro zisaga 65 mu myaka 12

Ndahiriwe Jean Bosco

Ikiguzi ku ihererekanya ry’amafaranga hagati ya konti ya Banki n’iya MoMo cyavuyeho

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar