Image default
Amakuru

Abashinzwe gusesengura dosiye z’abakeneye inguzanyo z’amafaranga menshi ntibagirira icyizere abagore -Diane Karusisi

Umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali, Diane Karusisi, yabwiye abitabiriye ibiganiro ku cyakorwa mu kuziba icyuho cy’abagore batagera ku mari mu nama ya Women Deliver, ko hari abashinzwe gusesengura dosiye z’abakeneye inguzanyo z’amafaranga menshi batagirira icyizere abagore.

Muri ibi biganiro byitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame,  abayobozi mu nzego zitandukanye hamwe n’ abakora ubuvugizi ku iterambere ry’abagore, ibigo by’imari, abafata ibyemezo mu nzego zitandukanye, umuyobozi wa Banki ya Kigali yavuze ko abantu bashinzwe gusesengura dosiye z’abakeneye inguzanyo batagirira icyizere abagore bagaragaza imishinga ikeneye amafaranga menshi, ibintu avuga ko bikwiye guhinduka.

Yaravuze ati “Nabonye umuntu usesengura imishinga y’inguzanyo, areba muri sosiye akavuga ati uyu mugore afite intego zirenze urugero ndatekereza ko tutamuha amafaranga menshi. Dukwiye kubwira abantu bagahindura imikorere bakamenya ko n’ubwo ari umugore, afite ubushobozi bwo gukora ubucuruzi bwe bugakura.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu Rwanda hakozwe ubushakashatsi ku bagore bakora ubucuruzi kugira ngo hamenyekane icyo bakeneye, inzitizi bahura nazo n’icyakorwa nyuma hashyirwaho gahunda yiswe “Zamuka Mugore” by’umwihariko ifasha abagore bakora ubucuruzi hafi y’imipaka.

Mu rwego rwo guteza imbere umugore kandi Dr Diane Karusisi avuga ko iyi banki yashyizeho abakozi bahoraho bashinzwe gufasha abagore bakeneye amafaranga, gusesengura imishinga yabo no kubasura aho bakorera by’umwihariko abagore n’abakobwa bafite imishinga iciriritse.

“Ntihagire uwo dusiga inyuma”

Madamu Jeannette Kagame, yavuze ko hagomba gushyirwaho ingamba ziteza imbere umugore  mbere na mbere.

Yavuze ati “Nubwo dushora byinshi mu guteza imbere ikoranabuhanga rigezweho cyangwa mu buhinzi, mu buvugizi cyangwa mu gufata ingamba ziteza imbere imari, tugomba gushyiraho udushya duteza imbere umugore mbere na mbere. Kuvanaho inzitizi zose zituma badakora ibiri mu bushobozi bwabo, tugomba gusaba ko abagore binjira mu ngamba ziyoboye ubukungu bwacu. Gushyiraho imikorere izana impinduka zifatika. Reka dushyireho urubuga ruduha uburenganzira bwo kudahezwa kandi ntihagire uwo dusiga inyuma.”

Umuyobozi ushinzwe uburinganire muri Banki Nyafurika itsura amajyambere, Malado Kaba, ashingiye ku buhamya bw’ibyamubayeho, yavuze ko ihohoterwa no guheza umugore, ari inzitizi ku iterambere.

Umuyobozi ushinzwe uburinganire muri Banki Nyafurika itsura amajyambere, Malado Kaba

Yavuze ati “Nakuriye mu muryango wakoreraga ihohotera mama wajye. Nyuma y’imyaka 15 yabonye ko atashobora gukomeza kwihanganira ibyo bikorwa byatumaga ahungabana iragenda. Ndatekereza ko iyo ataza kugira akazi kugirango atwiteho uko turi bane, kandi iyo ataza kuba ari ahantu hatanga ubwisanzure ndatekereza ko ntari kuba ndi hamwe namwe hano. Wenda ntabwo mba narabaye minisitiri wa mbere w’imari mu gihugu cyanjye cyiza Guinea.”

Image

Malado Avuga ko umugore akwiye kugira uburenganzira bwo gukorana n’ibigo by’imari kugira ngo iterambere rigerweho ntawe usigaye inyuma.

Muri ibi  biganiro, U Rwanda rwashimiwe intambwe rumaze gutera mu iterambere ry’umugore kumufasha kugera ku mari ndetse n’uruhare rw’Umuryango Imbuto Fondation mu guteza imbere umwana w’umukobwa.

iriba.news@gmail.com

 

 

 

 

 

Related posts

The Remarkable Influence of Black in Fashion

Emma-marie

Uko wafasha abana kudaterwa ubwoba n’ibyo babona mu makuru

Emma-Marie

Bugesera: Abaturage batishoboye bahawe ‘Udupfukamunwa’ na Manzi Fondation

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar