Image default
Amakuru

Nyagatare: Umugore akurikiranweho guhana umwana we by’indengakamere

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 02 Mutarama 2021 Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare mu Muremge wa Mimuli mu Kagari ka Mahoro yafashe uwitwa Uwamahoro Evangeline w’imyaka 34 akurikiranweho guhana umwana we by’indengakamere.

Uyu Uwamahoro tariki ya 01 Mutarama yakubise umwana we witwa Twagirimana Innocent ufite imyaka 6, yamukubise mu maso akoresheje urusinga rw’amashanyarazi biviramo  umwana gukomereka mu jisho no ku matwi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko ubu bugizi bwa nabi bwamenyekanye ari uko abaturanyi bumvise umwana ataka cyane bagatabaza Polisi.

Yagize ati “Tariki ya 01 Mutarama uriya mwana w’imayaka 6 ngo yari yasigaye ku rugo noneho haza umuturanyi gutira bimwe mu bikoresho byo mu rugo. Umwana yarabimutije noneho nyina aho agarukiye abibuze afata urusinga arumukubita ahantu hose ariko cyane cyane mu maso biviramo umwana kubyimba mu maso ndetse basanze umwana yabyimbye mu maso hari n’ijisho  ryatukuye n’ugutwi kwakomeretse.”

CIP Twizeyimana yashimiye abaturage batabaye hakiri kare ndetse bakabimenyesha Polisi, yagaye bamwe mu babyeyi bagihohotera abana bikagera n’aho babahanisha ibihano by’indengakamere. Yabibukije ko  hari itegeko rirengera abana ndetse rigahana  umuntu wese uhohotera umwana bene kariya kageni kabone n’iyo yaba ari umwana we yibyariye.

Ati  “Umwana ushobora kumubwira neza amakosa yakoze kugira ngo atazayasubiramo wenda byaba na ngombwa ukamucishaho akanyafu byorohoje, ariko birababaje gufata urusinga rw’amashanyarazi ukarukubita umwana kugeza aho akomereka. Kabnone n’iyo yaba ari umuntu mukuru urusinga ni ikintu kibi iyo kigeze ku muburi w’umuntu.”

Polisi yahise ijyana umwana kwa Muganga kwitabwaho n’abaganga  naho nyina  ajyanwa ku Rwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorero muri sitasiyo ya Polisi ya Mimuli kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko n°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana mu ngingo ya  28 ivuga ko bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, umuntu wese uhoza umwana ku nkeke cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa bitesha agaciro harimo n’ibyo ku mubiri, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000 FRW).

Bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo kiviriyemo umwana ubumuga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW). Iyo icyaha kiviriyemo umwana urupfu, igihano kiba igifungo cya burundu.

SRC: RNP

 

Related posts

Jeannette Kagame yagaragarije amahanga ubutwari bw’Abanyarwandakazi

Emma-Marie

Ibintu 5 ukwiye kumenya ku ruhare rw’imigano mu kubungabunga ibidukikije

Emma-Marie

IPRC Kigali yafunzwe by’agateganyo

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar