Image default
Sport

Côte d’Ivoire yegukanye CAN ifashijwe n’umukinnyi ukirutse cancer

Nyuma gato yo gutsinda igitego cyahesheje Côte d’Ivoire imwe mu ntsinzi z’igikombe cy’Afurika cy’ibigihugu zafatwaga nk’izidashobora kugerwaho na gato, Sébastien Haller yari arimo gutanga ikiganiro kuri televiziyo, byabaye ngombwa ko agihagarika ubwo yafatwaga n’ikiniga akarira.

DIRECT. Nigeria-Côte d'Ivoire: chez eux, les Ivoiriens remportent la troisième CAN de leur histoire!

Nyuma yo kumara igihe kirekire yihangana, iki cyabaye igihe aho urugendo rwe rurimo kubabara rw’imyaka ibiri akageza Inzovu za Côte d’Ivoire, nkuko ikipe y’igihugu yitwa, ku ntsinzi ikomeye, rwamukoze ku mutima bya nyabyo, nuko amarangamutima, birumvikana, aramurenga.

Kuko mu mwaka umwe urenga ni bwo uyu rutahizamu yagaragaje ko yatsinze irushanwa rye rya mbere rikomeye cyane, ubwo yongeraga gukina umupira w’amaguru nyuma y’amezi atandatu akize kanseri y’udusabo tw’intanga ngabo.

Sébastien Haller mu gihe yavurwaga kanseri muri Borussia Dortmund, na nyuma afite igikombe cy’Afurika cy’ibihugu

None ubu dore ngaha aho yari ari, iruhande rw’ikibuga Alassane Ouattara cy’i Abidjan, areba ibyishimo byinshi cyane nyuma yuko igitego cye gitumye Inzovu zitsinda Nigeria ibitego 2-1, zegukana igikombe cya gatatu cy’Afurika.

Haller yagize ati: “Twagize inzozi z’iki gihe inshuro nyinshi cyane.

“Twari twizeye kugera kuri aka kanya kandi nanone umukino ntiwari woroshye. Ibi byishimo byinshi turimo kubona ubu, ibirimo kuba mu gihugu, na bo barabikwiye. Rwose nizeye ko bizaba ingirakamaro ku bantu benshi.”

CAN 2024 - Finale Nigeria - Côte d'Ivoire - "Je n'ai pas les mots" : Côte d'Ivoire, l'interminable conte de fées - Eurosport

Igitego cye cy’intsinzi, ku mupira yari aherejwe na Simon Adingra akawukozaho n’ikirenge cy’iburyo, yagitsinze hashize iminsi ine Haller atsinze ikindi cyahesheje intsinzi igihugu cye, mu mukino wa kimwe cya kabiri bakinnye na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Kolo Touré, wahoze akinira Côte d’Ivoire ndetse na Arsenal na Manchester City, yabwiye BBC Three ati: “Nishimiye cyane Haller.

“Yanyuze mu gihe kigoye ariko yakoreye ikipe ibintu udashobora kwiyumvisha. Ni umugabo wicisha bugufi, kandi ukorana umuhate ku bw’ikipe. Ni umuntu uba ushaka gufasha bagenzi be bakinana.

“Ndishimye cyane kuko yatsinze kiriya gitego – ni byiza cyane kuri we no ku gihugu.”

Ariko, ahanini, byari binatangaje kuba yanashoboye kuba ari mu kibuga nkuko yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru umunsi umwe mbere y’uyu mukino wa nyuma.

Côte d'Ivoire - Algérie. Les compos probables du match de la CAN

Uyu mukinnyi w’imyaka 29 yagize ati: “Amezi 18 ashize yarangoye n’umuryango wanjye.

“Kubera ibyabaye mu mezi macye ashize, ni byiza cyane kuba ndi hano imbere yanyu.”

Nubwo bitari byitezwe ko Umunya-Côte d’Ivoire akwiye kuba avuga ku guhatana ku mukino wa nyuma kubera ko iyi kipe yari iri hafi gusezererwa mu matsinda, ariko ikaza gukomeza mu cyiciro cyo gukuranamo nk’ikipe ya gatatu nziza mu itsinda, ntibyari binitezwe kurushaho kuri Haller.

Mu ntangiriro ya Gashyantare (2) mu 2023 Haller yatsinze igitego cye cya mbere muri Borussia Dortmund bitera ibyishimo byinshi, ubwo bagenzi be bakinana bamwirundagaho mu myambaro yabo y’umuhondo.

CAN Cameroun 2022: quelques nouvelles des éléphants de Côte d'Ivoire en stage de préparation en Arabie Saoudite

Icyo gitego yagitsinze nyuma y’amezi umunani ageze muri iyo kipe yo mu Budage, ariko izo mbamutima nyinshi zari zitewe no kuba yarakize kanseri y’udusabo tw’intanga ngabo, kanseri bamusanzemo muri Nyakanga (7) mu 2022 – nyuma y’ibyumweru bibiri ageze muri Dortmund.

Mu mwaka ushize, Haller yabwiye BBC Sport ati: “Birumvikana, urabibona ko ari ikintu gikaze cyane kirimo kuba, ko ibintu byinshi bishobora guhinduka.

“Ariko muganga w’urwungano rw’inkari yamfashije kutagira ubwoba. Yavuze ko nshobora gukira neza…”

@BBC

Related posts

Paul Pogba wa Manchester United bamusanzemo Coronavirus

Emma-marie

Jimmy Gatete ari mu Rwanda

Emma-Marie

Senegal: Igihembo kingana na $87,000 n’ikibanza kuri buri mukinnyi w’ikipe y’Igihugu

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar