Image default
Abantu

Ushinjwa kwica umukunzi we muri Amerika yaciye mu rihumye polisi ya Kenya

Umugabo wari utegereje koherezwa na Kenya muri Amerika aho akekwaho kwica umukobwa bakundanaga yatorotse kasho ya polisi i Nairobi mu buryo buri kwibazwaho ibibazo.

Kevin Kinyanjui Kangethe yaciye mu rihumye abapolisi kuri station y’ahitwa Muthaiga kuwa gatatu nimugoroba ahita yinjira mu modoka zitwara abagenzi zizwi nka matatu aburirwa irengero, nk’uko polisi ibivuga.

Uyu mugabo w’imyaka 41 arashakishwa n’abategetsi i Massachusetts muri Amerika aho akekwaho kwica umukobwa bakundanaga maze umurambo w’uwo mukobwa akawuta mu modoka ku kibuga cy’indege cya Boston.

Kengethe yari afungiye muri kasho ya polisi ategereje icyemezo cyo kumusubiza muri Amerika aho akekwaho kwica umuturage wa Amerika Margaret Mbitu tariki 31 Ukwakira(10) 2023, nk’uko ibinyamakuru muri Kenya bibivuga.

Yafatiwe mu nzu y’imyidagaduro (Night Club) i Nairobi mu ijoro rya tariki 30 z’ukwezi gushize kwa Mutarama hashize amezi atatu ashakishwa, nk’uko polisi ya Kenya yabitangaje.

Boston Based Kenyan Kevin Kang'ethe Kills Lover & Escapes To Kenya.  Extradition Warrant Issued - News & Politics - Kenya Talk

Ubu, yatorotse polisi nyuma y’uko uwaje kumusura avuga ko ari umunyamategeko we aje agasaba ko babareka bakaganira ari bonyine. Kengethe yari yitezwe mu rukiko kuwa gatanu.

Kengethe ntacyo aravuga ku byaha ashinjwa muri Amerika.

Komanda wa polisi ya Nairobi Adamson Bungei asubirwamo n’ibinyamakuru byaho avuga ko gutoroka kwa Kengethe “bidukojeje isoni”. Yemeza ko abapolisi bane bari bahari ndetse n’uwo wavuze ko ari umunyamategeko bahise bafungwa.

Polisi ya Kenya yahise itangiza igikorwa cyo guhiga Kengethe.

Abashinjacyaha muri Kenya bari bararegeye urukiko basaba ko uyu mugabo yoherezwa muri Amerika ahakorewe icyaha kuko bamushakaga ngo akurikiranwe.

Abashinjacyaha bavuga ko leta ya Amerika yahaye Kenya inyandiko zo guta muri yombi Kengethe mu Ugushyingo (11) 2023 nyuma yo gukeka ko amaze gukora ubwicanyi yahungiye iwabo muri Kenya.

Uruhande rwa Kengethe rwari rumaze iminsi rusaba ko atoherezwa kuko yiyambuye ubwenegihugu bwa Amerika, nk’uko ibinyamakuru muri Kenya bibivuga, ndetse rwasabaga ko arekurwa by’agateganyo.

Kengethe wari ufite ubwenegihugu bubiri nyuma yo gufatirwa muri Kenya, yabwiye urukiko ko yaretse ubwenegihugu bwa Amerika iminsi micye mbere yo kuva i Boston mu Ugushyingo(11) gushize.

Abategetsi bavuga ko iyo aza kuba akiri Umunyamerika yari guhita asubizwayo agifatwa hatabanje kuba inzira z’amategeko n’inkiko zari zikirimo ubu.

Ibinyamakuru muri Amerika bivuga ko iperereza ry’ibanze ryerekanye ko Kengethe yasagariye Margaret bakundanaga – baba mu duce dutandukanye muri Boston, Massachusetts – akamujombagura icyuma bikamuviramo urupfu.

Inyandiko yo gufata Kengethe yatanzwe tariki 02 Ugushyingo nyuma y’uko polisi ya Massachusetts isanze umurambo wa Margaret w’imyaka 31, mu modoka iparitse ku kibuga cy’indege cya Boston tariki 01 z’uko kwezi.

Polisi ya Massachusetts yatangaje ko Margaret yaherukaga kuboneka ari muzima avuye ku kazi tariki 30 Ukwakira(10) saa tanu z’ijoro. Yari umuforomokazi, nk’uko ibinyamakuru muri Amerika bibivuga.

Nyina wa Margaret yabwiye ibinyamakuru muri Amerika ko umukobwa we yiteguraga gutandukana na Kengethe.

Larry Madowo on X: "This man is accused of killing his girlfriend in Boston  then flying to Kenya. Kevin Kinyanjui Kang'ethe was arrested at a club in  Parklands, Nairobi & is due

Umuryango wa Margaret wamenyesheje polisi ubonye uyu mukobwa atagarutse mu rugo kandi ataboneka kuri telephone nyuma yo gukora urugendo ajya kureba umukunzi we.

Abategetsi muri Amerika babona ko Kengethe ari we w’ibanze ukekwaho kwica Margaret agahita agura itike y’indege imusubiza i Nairobi ahunze ubucamanza.

Ageze muri Kenya, uyu mugabo yagiye mu bwihisho agakoresha itumanaho yifashishije nimero za telephone zitandukanye, nk’uko polisi ibivuga. Ubu polisi ikaba yatangiye kumuhiga bushya.

@BBC

Related posts

Urushako rwa Bill Gates n’uwari umugore we Melinda rwashyizweho akadomo

Emma-Marie

Paraguay: Rutahizamu Ronaldinho yatawe muri yombi

Emma-marie

Karongi: Impanuka ikomeye yahitanye umwe mu bayobozi b’Akarere

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar