Image default
Ubuzima

Leta yahagurukiye ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu Rubyiruko

Ikigo Cy’Igihugu Cy’Ubuzima (RBC) kiravuga ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ari ikibazo gikomereye isi n’abayituye ariyo mpamvu Leta y’u Rwanda yashyizweho inzego nyinshi n’imbaraga nyinshi mu kurwanya iki kibazo.

Ubwo kuri uyu wa mbere mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Mugombwa haberaga isozwa ry’icyumweru cyahariwe kurwanya ibiyobyabwenge, Dr Jean Damascene Iyamuremye, umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri RBC, yavuze ko gukoresha ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’ubifata, bikadindiza iterambere ry’igihugu.

Yagize ati : ” Uretse ibyerekeranye n’indwara zo mu mutwe ndetse n’iz’umubiri ariko ikoresha ry’ibiyobyabwenge uretse kuzahaza umuntu ribangamira n’iterambere muri rusange kubera ko wa muntu wakoresheje ibiyobyabwenge ntabwo agira ikintu kimuteza imbere ndetse akabangamira n’iterambere ry’igihugu.”

Image

Dr Jean Damascene Iyamuremye, umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri RBC (ku ntebe ya mbere hagati)

Kugeza ubu, abantu babaswe n’ibiyobyabwenge ngo binganje mu rubyiruko, Leta ikaba yarashyizeho ibigo uhereye ku bigo nderabuzima biri mu gihugu hose ndetse n’ikigo cyihariye cyo gufasha abagizwe imbata n’ibiyobyabwenge.

Mu Karere ka Huye hari ikigo cya Isange Rehabilitation Center gifasha abantu babaswe n’ibiyobyabwenge, si aha gusa kandi kuko hari ikigo cy’i Ndera cyari gisanzwe kibikora ndetse hakaba hari icyizere kuko ngo amavuriro yose yo mu gihugu afite ubushobozi bwo gufasha abantu bafite ibibazo by’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Image

Hari n’Ibigo Ngororamuco biri hirya no hino mu gihugu harimo ikigo cya Iwawa kugeza ubu kirimo abantu basaga 4000. Muribo 95% ni ababa barakoresheje ibiyobyebwenge.

Abaturage bamaganye inganda zikora inzoga zangiza ubuzima

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara barimo Nsabimana Emmanuel na Ayingeneye Clementine bavuga ko mu Murenge batuyemo wa Mugombwa hari ibiyobyabwenge byiganjemo ibyitwa ibibuni n’ibikwangari, byangiza cyane uwamaze kubinywa, imvugo igahinduka, ngo hari n’abakuramo ubumuga. Bagasaba ko hajya habaho ubugenzuzi bwimbitse ku nganda zikora inzoga bityo, izikora izangiza ubuzima bw’abantu zigakumirwa.

Image

Guverineri Kayitesi Alice

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yashimiye Minisiteri y’Ubuzima, n’abafatanyabikorwa mu rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge ashimangira ko kubirwanya ari inshingano ya buri wese.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2012 ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, bwagaragaje ko urubyiruko rungana na 52,4% by’ababajijwe bakoresha nibura ikiyobyabwenge kimwe mu buzima bwabo. 7,4 % muri bo barangije kuba imbata z’inzoga, mu gihe 4,8 babaye imbata z’itabi. 2,54 bo babaye imbata z’urumogi.

Imibare y’ubundi bushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima mu mwaka wa 2018 nayo igaragaza ko 1, 2% by’Abanyarwanda bari hagati y’imyaka 24 na 65 bari bafite uburwayi bwo gukoresha inzoga nyinshi aribwo bwitwa ubusinzi. Naho 0,3% bari bafite ikibazo cy’uburwayi buterwa no gukoresha ibiyobyabwenge.

Image

  Niyomugabo Janvier, yavuze ko yari yarabaswe n’ibiyobyabwenge 

Ibiyobyabwenge bikunze gukoreshwa cyane mu Rwanda ni inzoga za Kanyanga, izitwa muriture, yewemuntu, bareteta, umumanurajipo, urumogi, kore, lisansi, imwe mu miti, amarangi amwe namwe, imiti yica udukoko dukoreshwa mu bihingwa n’ibindi.

Uburyo bukunze gukoreshwa harimo kubitumura, kubinywa babinyujije mu kanwa, kwitera inshinge, guhumeka cyangwa kubishoreza. Ubu buryo bwose butuma ibiyobyabwenge bigera ku bwonko, bukangirika.

Hari ingamba zitandukanye Leta y’u Rwanda yashyizeho, zigamije gukumira no kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, twavuga Komite y’Igihugu Ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri RBC, itegeko rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge, ishami ryihariye ku rwego rw’akarere kumanuka kugera ku rwego rw’umudugudu rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, mu bigo by’amashuri hari club zirwanya ibiyobyabwenge ndetse n’ubukangurambaga bwo gukomeza gushishikariza abaturage by’umwihariko urubyiruko ububi bw’ibiyobyabwenge no kubasaba kubirinda.

 Yanditswe na Rose Mukagahizi

Related posts

Covid-19: Urukingo rwa Johnson & Johnson rwahagaritswe

Emma-Marie

Siporo yo kugenda n’amaguru igabanya ibyago byo gupfa imburagihe

Emma-Marie

Ubwoko bushya bwa Covid-19: Minisante hari icyo yasabye abaturarwanda

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar