Image default
Ubutabera

U Bufaransa: Hategekimana Phillipe yasabiwe gufungwa burundu

Ubushinjacyaha mu rukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa bwasabiye bumaze gusabira Philippe Hategekimana igihano cyo gufungwa burundu kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko mu gace ka Nyanza aho yakoreraga nk’umujandarume mu 1994.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko gutesha agaciro ingingo y’ingenzi Hategekimana yashingiyeho yiregura y’uko ngo atari I Nyanza mu gihe Abatutsi bicwaga ko ahubwo yimuriwe muri jandarumori ya Kacyiru kuva tariki ya 19 Mata 1994, ibi akaba atabivugaho rumwe na Jenerali Augustin Ndindiriyimana wari umukuru wa jandarumeri.

Umwe mu bashinjacyaha yavuze ati “Adjidant chef Biguma yagize uruhare mu kwica abatutsi,
yitabira amanama yo kubamaraho, yanagize uruhare no guhiga abahutu bari babashije kugira uwo bahisha. Yahuriraga mu nama zicura umugambi w’ubwicanyi na Komanda Birikunzira, abacuruzi bari bakomeye, abahagarariye inganda, abari mu nzego z’ubuyobozi.”

Yakomeje ati “Yagize uruhare mu gushyiraho za bariyeri ndetse akazitangiraho amabwiriza yo kwica abatutsi, kubasahura, kwica ibyitso, no kurya inka zabo. Yagize kandi uruhare rukomeye mu gushyiraho amarondo yahigaga abatutsi.”

Abashinjacyaha Madame Louisa AIT-HAMOU na Celine VIGUIER bavuze ko nta kintu na kimwe kigaragaza ko uregwa atari I Nyanza cyane ko na Jenerali Augustin Ndindiriyimana wari umukuru wa jandarumeri waje kumushinjura mu rukiko yemeje ko Philippe Hategekimana yavuye I Nyanza hagati mu kwezi kwa Gatanu kandi ubwicanyi bw’Abatutsi ashinjwa I Nyanza bwakozwe mu kwezi kwa Kane.

Bakomeje berekana impamvu ntashidikanywaho zituma bemeza ko Biguma yakoze biriya byaga bityo ko akwiye guhabwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Hategekimana Phillipe w’imyaka 66 y’amavuko wari umujandarume ufite ipeti rya adjudant-chef’ ashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu bice bitandukanye mu majyepfo y’u Rwanda.

Yamaze imyaka aba mu Bufaransa akoresha umwirondoro muhimbano, abona uburenganzira bwo kuba muri icyo gihugu nk’impunzi ndetse mu 2005 ahabwa ubwenegihugu bw’icyo gihugu.

Yigeze gukora akazi ko gucunga umutekano kuri kaminuza yo mu Bufaransa, mu 2017 ubwo yamenyaga ko yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi yahise ahungira muri Cameroun mu 2017, hanyuma mu 2018 atabwa muri yombi mu murwa mukuru Yaoundé wa Cameroun yoherezwa mu Bufaransa. Yahakanye ibyo abyaha byose arengwa.

Related posts

Rusesabagina ati “sindi Umunyarwanda”

Ndahiriwe Jean Bosco

Umutangabuhamya mu rubanza rwa Kabuga yabajijwe niba aho yari atuye hari abakoranaga n’Inkotanyi

Emma-Marie

Rusizi: Umugenzacyaha aracyekwaho gusambanya umugore wari ufunze

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar