Image default
Ubutabera

Rusesabagina ati “sindi Umunyarwanda”

“… bazagira aho bahurira buri wese ashinje undi, ibyo yakoranye n’undi, cyangwa ibyo yakoresheje undi…”  Byavuzwe na Perezida Paul Kagame mu kwezi kwa cyenda 2020.

Byemejwe n’urukiko mu kwezi kwa 12/2020 ko urubanza rwa Paul Rusesabagina ruhuzwa n’iz’abandi bantu 19 barimo Callixte Sankara wari umuvugizi wa FLN n’abavugwa ko bari abarwanyi b’uwo mutwe.

Urubanza mu mizi rwatangiye kuri uyu wa gatatu, rukaba ruri kunyura mu buryo bw’imbonankubone ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye mu buryo bw’amashusho.

Abajijwe niba umwirondoro bamusomeye ari uwe, Rusesabagina ati “Umwirondoro wanjye urapfuye, nabisubiyemo inshuro nyinshi iyi ni iy’ubugira gatanu sindi umunyarwanda”.

Umucamanza ati “Twe ni ubwa mbere tubyumvise”.

Byitezwe ko ari urubanza ruzaba rurerure kuko ruregwamo abantu benshi. Rusesabagina w’imyaka 66 niwe uvugwa cyane muri uru rubanza.

Umugabo ubutegetsi bw’u Rwanda na bamwe mu barokotse jenoside bo bashinja ko inkuru ye, yakinweho filimi ‘Hotel Rwanda’ yamamaye cyane ku isi, ari ibinyoma.

Imfungwa ‘idasanzwe’

Ubu aregwa ibyaha 13 birimo iterabwoba, ni imfungwa idasanzwe irinzwe cyane kugeza ubwo bwa mbere agezwa mu rukiko abemerewe kwinjiramo babanje gupimwa Covid-19.

BBC yatangaje ko abatari bacye bafungwa mu Rwanda, bashobora kumara amezi menshi mu nkiko ebyiri (urw’ibanze, n’urwisumbuye bajurira) baburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Rusesabagina, imfungwa yafashwe ikagezwa mu Rwanda mu buryo budasasanzwe kandi butavugwaho rumwe, we ntibyarengeje igihe cy’ukwezi giteganywa n’amategeko.

Umukobwa we Anaise Kanimba yabwiye BBC ko se “atashoboraga kujya mu Rwanda ku bushake bwe”.

Leta y’u Rwanda ivuga ko agomba kuryozwa ibitero byahitanye abantu mu 2018 na 2019 by’umutwe wa FLN w’impuzamashyaka MRCD Rusesabagina yari abereye umukuru wungirije.

Rusesebagina kuwa gatatu mu gitondo atambuka ngo yinjire mu rukiko

Rusesabagina ni inde?
  • Yavukiye i Murama, mu cyaro kiri mu majyepfo y’u Rwanda
  • Yavuye mu Rwanda mu 1996, asaba ubuhungiro mu Bubiligi
  • Afite abana batanu, ubwenegihugu bw’Ububiligi n’uburenganzira bwo gutura muri Amerika
  • Yize anakora ibijyanye na hoteli nyuma aba impirimbanyi ya politiki
  • Nyuma ya filimi ‘Hotel Rwanda’ yabonye ibihembo bitandukanye
  • Yashinze ishyaka PDR-Ihumure, ritavugarumwe n’ubutegetsi rikorera mu buhungiro

Mu kwezi kwa kane 2005, Rusesabagina yari mu bantu bitezwe kuri stade Amahoro ubwo rubanda yari igiye kwerekwa bwa mbere film ‘Hotel Rwanda’. Ntiyahageze, yongeye kuboneka mu Rwanda bitunguranye tariki 31/08/2020 aziritse amapingu.

Photo: BBC

iriba.news@gmail.com

Related posts

Nkunduwimye ushinjwa Jenoside na we yafatwaga nk’Inyenzi-Umugore we

Emma-Marie

Karongi: Haravugwa umugore wemeye ko yishe uwahoze ari umukunzi we

Emma-Marie

Rubavu: Abahoze bayobora Koperative y’ababazi b’inyama bahanishijwe gufungwa imyaka itandatu

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar