Mu rubanza mu mizi rwa Paul Rusesabagina n’abantu 20, rwibanze ku nzitizi yatanze zatanzwe na Rusesabagina avuga ko urukiko rukuru rudafite ububasha bwo kumuburanisha kuko atakiri umunyarwanda, Nsabimana Callixte izwi ku izina rya Sankara yibajije ukuntu uyu mugabo yashakaga kuba perezida w’u Rwanda atari umunyarwanda.
Rusesabagina n’umwunganizi we Me Gatera Gashabana batanze inzitizi ko uru rukiko rudafite ububasha bwo kumuburanisha ku mpamvu zirimo ko ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwari bwarasabye ubw’Ububiligi kuburanisha Rusesabagina kuko ari umubiligi.
Rusesabagina yafashwe mu buhe buryo?
Me Gatera yavuze ko Paul Rusesabagina yafatiwe i Kigali ku wa 28 Kanama 2020, atangira gukurikiranwa.
Yagize ati “Ese yafashwe mu buhe buryo? Hakurikijwe ayahe mategeko? Bigaragara ko byakozwe hakurikijwe ibyari byemeranyijweho n’Ubushinjacyaha n’Ubucamanza bw’u Bubiligi nk’ubufite ububasha bwo kuburanisha.’’
Yakomeje avuga ko ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha byerekana ko Paul Rusesabagina afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi akaba ari nacyo gihugu kigomba kumuburanisha. Rusesabagina yasabiwe kujyanwa kuburanishirizwa mu nkiko zo mu Bubiligi
Gatera yavuze ko Urukiko rukwiye kwakira inzitizi y’iburabubasha hanyuma rugategeka ko Rusesabagina yoherezwa imbere y’inkiko z’u Bubiligi zibifitiye ububasha.
Ati “Kubera ko twazamuye ikibazo cy’inzitizi ariko hari utundi tubazo twari dufite two kubagezaho. Ndumva mwakubahiriza amategeko, mukemeza ko urukiko nta bubasha rufite bwo kuburanisha uru rubanza.’’
“Narashimuswe”
Ati “Njye ntabwo ndi Umunyarwanda. Mvuye hano mu 1996 mpunze, kuva icyo gihe icyo natanze ni ikarita y’indangamuntu na pasiporo. Nafashwe nk’umwana w’imfubyi, wapfushije ababyeyi bombi, ibyanjye byose narabitanze[…]nahise mba imfubyi ya UN[…]Kuva icyo gihe nabonye ikarita ya Loni yanditseho u Bubiligi. Iyo pasiporo nari mfite ububasha bwo kujya mu bihugu byose byo ku Isi usibye icyanjye cya kavukire cy’u Rwanda.
Icyo gihe u Bubiligi bwaje kumpa ubwenegihugu mu 2000, ubw’Ubunyarwanda ntabwo nabusubiranye. Nashatse kuza mu Rwanda mu 2003. Nagiye muri Ambasade bambaza pasiporo mfite, mbabwiye ko ari iy’Ababiligi, bambwiye ko banterera visa nkajya mu Rwanda. Nishyuye amadolari angana n’amayero 120. Naje hano I Kigali, mwanyakiriye nk’Umubiligi, si nk’Umunyarwanda. Nyuma yaho nisubiriye iwacu mu Bubiligi. Nyuma y’umwaka umwe naragarutse, icyo gihe ni bwo nazaga nka Rusesabagina w’Umubiligi. Ndi hano bitemewe n’amategeko. “Muramutse muvuze muti uyu muntu ari hano binyuranyije n’amategeko. Sinongeye gusubirana ubwenegihugu bw’u Rwanda kandi Ubushinjacyaha na bwo bwabyemeye kuko Ubushinjacyaha bwagiye kurega mu Bubiligi buti ‘ikibazo tuzakiga.’ Icyantangaje ni uko umuntu warezwe, dosiye ikiri gukurikiranwa ashimutwa.’’
Hari ikirego cyatanzwe i Arusha gihamya ko ari Umunyarwanda
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko butemeranya na Paul Rusesabagina uvuga ko ari Umubiligi ndetse butamureze bwibeshye kuko bwamureze nk’Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bwa kabiri [bw’u Bubiligi]. bwavuze kandi ko ibijyanye n’ifatwa n’ifungwa byaganiriweho mu maburanisha yabanje ndetse na Rusesabagina yarajuriye.
Buvuga ku bijyanye na Rusesabagina wahakanye ko ari Umunyarwanda bwavuze ko ‘yatanze ikirego mu Rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EACJ)’ mu gihe kiregwamo n’abaturage bo mu Karere. Ubushinjacyaha bwavuze ko nyuma y’ifatwa rya Rusesabagina, mu nyandiko Ubushinjacyaha Bukuru bwanditse busaba u Bubiligi ko dosiye bufite zoherezwa mu Rwanda, bwamenyesheje ko yafashwe.
Buti “Nyuma yo gufatwa imikoranire y’inzego zombi yarakomeje. Ibivugwa bimeze nk’aho imikoranire y’ubutabera hagati y’ibihugu byombi, si byo. Ibi byose n’ibyavuzwe bishimangira ko inzitizi zatanzwe nta shingiro zifite.’’
Ubushinjacyaha buvuga ko urukiko rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina Paul.
Ubushinjacyaha buvuga ko inzitizi zatanzwe na Rusesabagina zigamije gutinza urubanza gusa. Bwavuze ko amazina ya Rusesabagina yombi ari ay’Abanyarwanda kimwe n’ababyeyi be.
Ubushinjacyaha bwagaragaje kandi ko ibihugu byose [u Rwanda cyangwa u Bubiligi] byemera ko umuntu agira ubwenegihugu bubiri butandukanye.
Buti “Ubwenegihugu bwe bw’ifatizo ni Umunyarwanda. Kuba mu 2000 yarabonye ubwenegihugu bw’u Bubiligi, ntibimukuraho ko ari Umunyarwanda. Ntabwo kubona ubwenegihugu bw’u Bubiligi bihita bigukuraho ubwenegihugu bw’u Rwanda.’’
Rusesabagina yavuze ko abamwunganira bavuze ko ‘udashobora kurega mu rukiko rwa EAC kuko ntahagira address.’
Ati “Njye navuze ko mfite address kuko ubu ndi I Mageragere. Nzabanza mbirebe neza ko nanditse niba ndi Umunyarwanda cyangwa nkomoka mu Rwanda.’’
Me Gatera Gashabana wunganira Rusesabagina yavuze ko nubwo ibyaha biri muri dosiye ye ya mbere atabiregwa ariko hari aho bihuriye, akaba ari nacyo gituma batanga irengayobora ry’iburabubasha bw’urukiko.
Ati “Tumaze kugaragaza ibidasanzwe bituma mubona ko mudafite ububasha. Sinitiranya koherezwa n’ububasha kuko Ubushinjacyaha bwiyemereye ko urukiko rudafite ububasha. Turasanga ibyavuzwe n’Ubushinjacyaha nta shingiro bifite.’’
Sankara asanga Rusesabagina ashaka gutinza urubanza
Callixte Nsabimana uzwi nka Sankara wari umuvugizi wa FLN, yavuze ko Rusesabagina yari afite inzozi zo kuba perezida w’u Rwanda.
Ati: “Nibaza ukuntu yashakaga kuba perezida w’u Rwanda kandi atari umunyarwanda. Twatangaje intambara ku gihugu iratunanira baradufata.”
Nsabimana yakomeje avuga ko abona Rusesabagina ari gushaka gutinza urubanza nkana, mu gihe we amaze imyaka ibiri aburana, akaba yifuza ko “ruva mu nzira”.
Ati “Ndifuza ko urubanza rwihuta. Ndabona ari nk’aho Rusesabagina ashaka gutinza urubanza nkana. Ndashaka ko rwihuta nkamenya aho mpagaze”.
Umucamanza Muhima Antoine ukuriye inteko y’uru rukiko yavuze ko umwanzuro w’urukiko ku nzitizi zatanzwe n’umwe mu baregwa uzasomwa tariki 26 Gashyantare 2021.
Iriba.news@gmail.com