Image default
Utuntu n'utundi

Inkingi y’icyuma y’amayobera i Kinshasa yatumye bamwe bacika ururondogoro

Rond point’ imwe i Kinshasa mu murwa mukuru wa DR Congo yabaye ahantu hashya ubu hageze inkingi y’amayobera y’icyuma izwi nka ‘monolith’.

Ku mbuga nkoranyambaga abantu batangaje amashusho y’iki cyuma gishashagirana aho bagisanze gishinze ahitwa Bandal muri Kinshasa.

Thierry Gaibene ukuriye komine Bandalungwa yumvikanye avuga ko iyi nkingi batazi ibyayo kuko batazi uwayishinze, ko kuwa gatandatu nijoro yari muri Bandal areba niba umukwabu wubahirizwa akahava idahari.

Image

Yasubiwemo n’ibinyamakuru by’i Kinshasa avuga ati: “ku cyumweru mu gitondo nibwo bampamagaye bambwira ko babonye ikintu kidasanzwe.”

Kuva mu mezi macye ashize hari inkingi nk’izi zimaze kuboneka ahantu nko muri Calofornia, Romania na Turkiya, ni nyuma y’uko iya mbere ibonetse mu kwezi kwa 11 mu butayu bwo muri Utah muri Amerika.

Serge Ifulu utuye hafi y’aho iyi nkingi yabonetse i Kinshasa yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati: “Twabyutse tubona iyi nkingi ya mpandeshatu”

Yongeraho ati: “Byadutunguye cyane kuko ari mpandeshatu tubona kenshi mu nkuru zivuga ku ba freemasons cyangwa illuminati.”

Hari ibivugwa na bamwe bidafite gihamya, ko izi nkingi zaba zishingwa n’ibiremwa byo ku yindi mibumbe (aliens), aba babihera kuri filimi yo mu 1968 yitwa ‘In 2001: A Space Odyssey’ irimo za monoliths.

Zimwe muri monoliths zimaze kuboneka, nyuma y’iminsi micye zarabuze ntihamenyekane abazitwaye cyangwa abazishinze n’impamvu yabo, ibi niko byagenze no ku yabonetse bwa mbere muri Utah.

Iyabonetse mu minsi ishize muri Turkiya yahise ishyirwaho abayicunga, ndetse hatangira iperereza ry’aho yaturutse.

Iyabonetse i Kinshasa nayo yashyizweho abayirinda kuko bamwe mu rubyiruko rwa Bandal bayigeze amajanja bashaka kuyitwara cyangwa kuyishwanyaguza, nk’uko bivugwa na Global News.

Le Monolithe Mystérieux de Bandalungwa apparu dans la nuit du 13 au 14 Février 2021.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko kugeza ubu hatazwi neza abakoze nyinshi muri zo, cyangwa aho zakorewe, zihurira ku kuba ari icyuma gishashagirana gifite uburebure bwa metero eshatu kandi gikozwe mu buryo bwa mpandeshatu.

Gusa hari itsinda ry’abanyabugeni muri Amerika ryavuze ko ari ryo ryakoze imwe yabonetse muri leta ya California, nk’uko bivugwa na New York Times.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Umugabo yaciwe muri resitora kubera kurya byinshi agateza igihombo

Emma-Marie

Gushima uwo mwashakanye nyuma yo gutera akabariro ni ingenzi

Emma-Marie

Homo bodoensis: Ubwoko bushya bufatwa nk’umusekuru ‘utaziguye” dukomokaho

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar