Image default
Ubuzima

Itandukaniro ry’umugore n’umugabo ritangira ryari?

Duhereye ku rusoro mu nda y’umubyeyi nta tandukaniro riba rihari ku rusoro ruzavamo umukobwa n’uruzavamo umuhungu mbere y’amezi abiri, iyo ari umuhungu ku mezi abiri mu bwonko bwe hinjirimo umusemburo wa testosterone, ukica uturemangingo tumwe igaha ingufu utundi.

Inkuru dukesha ‘Delta Magazine’ ivuga ko utureremangingo dukurwaho na testosterone ari utujyanye n’ubushobozi bwo kuvuga ariko kubw’amahirwe y’abagabo ntabwo tuvaho twose naho uturemangingo duhabwa ingufu n’uwo musemburo; ni utujyanye n’uburakari ndetse n’ubushake bw’imibonano mpuzabitsina. Ni mu gihe ibi bitajya biba ku rusoro ruzavamo umwana w’umukobwa.

Aha ni ho umugore ahita atandukanira n’umugabo ku mezi abiri gusa nyuma y’uko umwana asamwe! Kuva ubwo abagore bakagira ubushobozi bwo kuvuga no gutumunaho mu gihe abagabo ubu bushobozi baba bafite bukeya ahubwo bakisanga bagira uburakari bwihuse kandi bafite ubushobozi bwo kwifuza imibonano mpuzabitsina buteye imbere. Impamvu wayumvise ni testosterone yisuka mu bwonko bw’urusoro ruzavamo umuhungu ku mezi abiri mu nda ya nyina.

Ibi byo twari twabivuzeho mu nkuru yacu yabanjirije iyi ifite umutwe ugira uti : ,https://iribanews.rw/2021/02/15/impamvu-abagore-kobwa-bavuga-amagambo-menshi-yamenyekanye/ igice cy’ubwonko kigenzura ibijyanye no kuvuga ku bagore gikora cyane kurenza ku bagabo. Muri icyo gice umugore agira imyakura cumi n’umwe ku ijana kurusha umugabo.

Ku itandukaniro ry’ubwonko bw’umugore n’ubw’umugabo ku bijyanye n’ubushobozi bwo kuvuga no guhanahana amakuru, ikinyuranyo ni uko ubwonko bw’umugore bumuha ubushobozi bwo kubasha gusoma isura y’uwo bavugana; abana iyo bavugana n’ababyeyi babo, usanga umwana w’umukobwa yita kandi akitegereza mu isura y’ababyeyi be yiteze kuyibyazamo andi makuru naho umwana w’umuhungu we iyo avugana n’ababyeyi be ntabwo yita cyane ku kureba mu isura y’abamuruta.

Abagore baba bifuza kurebana mu maso y’uwo barimo baganira ariko ku bagabo si uko bimeze, umugabo n’umugore bashobora kuba barimo kuganira ku ngingo runaka, umugabo agatega amatwi umugore arimo asoma ikinyamakuru cyangwa areba hirya no hino ku bikoresho bibakikije, ibi kandi ntibisobanure ko umugabo yasuzuguye umugore we, kuko abagabo ntibashishikazwa no kureba mu isura y’uwo bavugana.

Uwitwa Louann Brizendine ni umuhanga, umushakashatsi akaba n’umwalimu muri Kaminuza ya California San Fransisko, mu gitabo cye Female Brain, yemeza ko ku bagore cyane cyane ku myaka yo hasi, iyo bavuga ahanini bataba bakeneye gutambutsa ubutumwa, ahubwo ngo bavuga gusa mu rwego rwo kwishimisha; ibi bikagirwamo uruhare n’umusemburo wa dopamine.

Indi nkuru wasoma: https://iribanews.rw/2021/02/15/impamvu-abagore-kobwa-bavuga-amagambo-menshi-yamenyekanye/

Musinga XV 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Related posts

Mu Rwanda hagiye gutangwa ikinini cy’inzoka ku bakuru n’abato

Emma-Marie

Ingaruka zo kudakora imibonano mpuzabitsina ku bagore ntizivugwaho rumwe

Emma-Marie

Coronavirus: WHO iburira ko kudohora akato imburagihe byateza ‘ukwiyongera gushya’ k’ubwandu

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar