Image default
Amakuru

Rusizi: Hari abamaze imyaka isaga itanu bacana umuriro wa REG udashira muri mubazi

Hari abafatabuguzi b’Ikigo gishinzwe Ingufu (REG) bo mu  Karere ka Rusizi bafite mubazi zifite ikibazo cyo kuba zifite umuriro udashiramo bikabatera impungenge zitandukanye zirimo ko bashobora kuzaryozwa iki kibazo, nyamara ngo ntako batagize basaba guhindurirwa izi mubazi  ariko bikaba iby’ubusa.

Mukaruziga Verdiyana ni umukecuru utuye mu Kagari ka Kamurera mu Murenge wa Kamembe, avuga ko nyuma gato yo kugura mubazi yari isanzwe ikora neza yaje kugira ikibazo cyo guhorana umuriro udashiramo, ubu imyaka irindwi irashize afite iki kibazo.

Yabwiye Radio Rwanda ati “Byatangiye mu 2013 nahise mbibabwira barambwira ngo ninkomeze ngure umuriro ngo ubwo ncana nta kibazo. Nyuma yabwo nasubiyeyo mbabwira ko umuriro ndi kugura uri kwanga kujyamo kuva ubwo ntiwigeze ugenda uretse rimwe wagiye umara nk’icyumweru ariko nyuma  mbona urongeye uragarutse”.

Iki kibazo agisangiye n’abandi baturage 8 bo mu mudugudu wa Murangi bavuga ko bakimaranye imyaka itatu bagahuriza ku kuba baragannye REG ngo barebe ko bahindurirwa izi mubazi, ariko ngo ntacyo byatanze.

Nkusi Joseph na Nyiraminani Julienne bavuga ko nyuma yo kwandikira REG inshuro nyinshi nta gisubizo, iki kibazo bakigejeje ku murenge wa Kamembe kuko bagifataga nko gutunga ibyibano batifuzaga kuzaryozwa.

Umuyobozi wa REG, ishami rya Rusizi, Cyiza Francis, avuga ko iki kibazo cya za mubazi zitabara gihari kandi ko hatagenyijwe igikorwa cyo kuzibarura vuba maze uyifite wabigaragaje akaguranirwa nta bihano mu gihe uwaryumyeho ngo azatanga amande.

Konteri zizwi zifite ikibazo cyo gucana umuriro udashiramo mu Karere ka Rusuzi zirabarirwa mu 3800, izitaramenyekana nazo zizasuzumwa ku buryo ibibazo bya konteri zidakora muri iyi Kanama bizaba byakemutse.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Covid-19: Abagore bakoraga ubucuruzi buciriritse bariye igishoro barasaba Leta kubagoboka

Emma-marie

CLADHO ikomeje gufasha abana babyaye ibaha n’ubutumwa bukomeye

Emma-marie

Inkomoko y’umunsi wa “Yawm al Quds”

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar