Image default
Amakuru

Covid-19: Abagore bakoraga ubucuruzi buciriritse bariye igishoro barasaba Leta kubagoboka

Hari abagore bakoraga ubucuruzi buciriritse mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyarugenge bavuga ko icyorezo cya Covid-19 cyatumye barya igishobora bakaba basaba Leta kubagoboka.

Amezi asaga atanu arashize icyorezo cya Covid-19 cyadutse mu Rwanda. Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Nyarugenge bari batunzwe n’ubucuruzi buciriritse bavuga ko bagizweho ingaruka zikomeye n’iki cyorezo.

Nyisansabimana Agnes, atuye mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge yahoze acuruza imbuto yakuraga muri Tanzania. Kuva mu kwezi kwa gatatu kugeza ubu yicaye mu rugo.

Yagize ati “Najyaga Tanzania nkazana imbuto nkaziranguza mu masoko atandukanye yo hirya no hino mu Mujyi wa Kigali. Ku kwezi sinaburaga inyungu y’ibihumbi nka 500. Ubu byose byarahagaze nicaye mu rugo kuva mu kwezi kwa gatatu nariye igishobora simfite icyizere cyo kuzongera kubyutsa umutwe”.

Uwamahoro Idda, akora ubucuruzi buciriritse, ni umwe mu bagore bagizweho ingaruka na Covid-19

Umwali Salima yari rwiyemezamirimo akora akazi ko kongera ubwiza “Maquillage” no gutaka ahabera ibirori bitandukanye kuri we ngo kuzongera kugaragara mu ruhando rwa ba rwiyemezamirimo ni inzozi.

Ati “Corona yatumye akazi gahagarara kuva mu kwezi kwa gatatu kugeza uyu munsi nirirwa nicaye. Niyo ibintu byazasubira mu buryo kongera gukora ntibyoroshye kuko igishobora cyose nari mfite narakiriye ubu nsigaye ntunzwe n’Imana”.

“Leta yafashije abacuruzi banini natwe abato ikwiye kudutekerezaho”

Abagore batandukanye twaganiriye bifuza ko Leta yashyiraho ikigega gifasha abagore bakora ubucuruzi buciriritse bagizweho ingaruka na Covid-19 bakabasha kongera kwisuganya bagakora.

Hari uwatubwiye ati “Leta yashyizeho ikigega kizafasha abacuruzi n’ubundi basanzwe bifashisje bafite naho bageze byari kuba byiza natwe bato idutekerejeho kuko ari natwe dukeneye kuamuka”.

 “Ikigega cyakagombye gufasha bose”

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutangiza Ikigega k’Ingoboka (ERF) yashoyemo arenga miriyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda mu rwego rwo kuzahura ubucuruzi bwanegekajwe n’icyorezo cya COVID-19.

Inzobere mu bukungu, Ted Kaberuka, yabwiye Iriba News ati “Niba haje ikigega kigoboka ubukungu cyakagombye gufasha abantu bose bakeneye kuzamuka kugirango babashe guhangana n’ingaruka za Covid-19. Ariko iyo urebye ukuntu kiriya kigega cyashyizweho ni ikigega kigamije gufasha ibigo binini yewe n’ibiciriritse ariko bitanga umusoro biri no muri TVA”

“Aba bacuruzi bacuruza amafaranga macye ntaho bagaragara. Umuntu yakwibaza ati kubera iki batatecyerejweho? iyo nkoze isesengura ryanjye nk’umuntu ubirebera hanze urumva ni ibyemezo bya politike biba byafashwe nibaza ko ababitekereje batekereje ibigo binini kugirango babifashe kudahungabana no gufunga imiryango ngo birukane abakozi, ariko ntawigeze akorera ubugizi abacuruzi bato bato kugirango nabo bibukwe bashyirirweho uburyo bwo kubafasha”.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage mu Karere ka Nyarugenge, Huss Monique, yavuze ko hari umushinga witwa ‘Give Direct’ ufasha abagore bakora ubucuruzi buciriritse bagizweho ingaruka na Covid-19.

Yagize  “Hakorwa urutonde rw’Abagore bakora ubucuruzi buciriritse guhera ku rwego rw’isibo, urwo rutonde rukazamuka rukagera ku Karere, akarere kakarwohereza ku Mujyi wa Kigali. Buri mugore ahabwa 150.000Frw mu byiciro[…] ayo mafaranga umushinga uyoherereza umugenerwabikorwa kuri mobile money ye nta wundi muntu anyuraho”.

Kaberuka yakomeje avuga ko igihe cyo gusuzuma uburyo inkunga yatanzwe muri iki kigega yakoreshejwe n’ibigikeneye gushyirwamo imbaraga, Guverinoma ikwiye no kuzatekereza uburyo abacuruzi bato nabo bafashwa.

Emma-Marie Umurerwa

emma@iribanews.com

Related posts

Bakuriwemo inda bibagarurira icyizere cyo kugera ku nzozi zabo

Emma-Marie

Uko ‘Influencers’ kuri Twitter bahabwa akayabo ngo bagorore ibivugwa kuri Perezida Uhuru Kenyatta

Emma-Marie

Abasirikare batatu b’u Burundi biciwe muri Centrafrique

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar