Image default
Abantu

Abantu batandukanye bashenguwe n’urupfu rwa Prof. Jean Bosco Gahutu

Abantu batandukanye babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kwihanganisha umuryango wa Prof.Gahutu Jean Bosco witabye Imana, akaba yari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.

Urupfu rwa Prof. Gahutu rwamenyekanye ku mugoroba wo kuwa 8 Nzeri 2020, inshuti ze za hafi zikaba zivuga ko yari amaze iminsi arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, abinyujije kuri Twitter, yanditse ati “Mbabajwe cyane n’urupfu rwa Prof. Jean Bosco Gahutu. Yari umushakashatsi witanga kandi ukora cyane muri Kaminuza y’u Rwanda. Aruhukire mu mahoro.”

Kaminuza y’u Rwanda na yo ibinyujije kuri Twitter, Ku rukuta rwa Twitter rwa Kaminuza y’u Rwanda naho hanyujijwe ubutumwa bwemeza ko Prof. Gahutu yapfuye kuri uyu wa mbere kandi ko urupfu rwe ari inkuru ibabaje n’igihombo gikomeye.

Bakomeje bavuga ko bazahora bazirikana uburyo yakundaga akazi, yarangwaga n’ubwitange by’umwihariko mu bijyanye no guteza imbere ubushakashatsi.

Abo mu muryango wa Prof. Gahutu, abo bakoranye ndetse n’abandi bari bamuzi mu buzima busanzwe nabo bakomeje kwandika ubutumwa bugagaza ko bashegeshwe n’urupfu rwe.

Iriba.News@gmail.com

Related posts

USA: Abanyarwanda 4 baracyekwaho gushimuta umwana bakamusambanya

Emma-Marie

Abimukira 200 baburiwe irengero hafi y’ibirwa bya Canary

Emma-Marie

“Abangavu ndabagira inama yo kwirinda gusamara”

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar