Image default
Amakuru

Abasirikare batatu b’u Burundi biciwe muri Centrafrique

Abasirikare b’abarundi bari mu ngabo zagiye kubungabunga amahoro muri Centrafrique baraye bishwe “n’abarwanyi bitwaje intwaro bataramenyekana”, nk’uko itangazo rya ONU.

Ibiro Ntaramakuru AFP byatangaje ko iki gitero kibaye haciye akanya gato ihuriro ry’imitwe irwanya ubutegetsi ritangaje ko ritanze agahenge kubera amatora y’umukuru w’igihugu agomba kuba ku cyumweru tariki 27 Ukuboza 2020.

Itangazo rya ONU ryaraye risohotse rivuga ko ibi bitero ku ngabo za ONU n’iza Centrafrique byabereye mu karere ka ya Kémo, hamwe no mu karere ka Bakouma mu ntara ya Mbomou.

Umunyamabanga mukuru wa ONU yihanganishije imiryango y’abasirikare bishwe hamwe n’abarundi muri rusange, akibutsa ko gutera ingabo za ONU zishinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano bishobora kuba ibyaha byo mu ntambara, asabye abayobozi ba Centrafrique gukora iperereza.

Iki gitero kibaye mu gihe abaturage barimo kwitegura amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite. Umukuru w’icyo gihugu Faustin-Archange Touadera, nawe uri mu biyamamaza akaba ari we uhabwa amahirwe mu bandi 17 bahanganye.

Hagati aho, abatavuga rumwe n’ubutegetsi batari bake hamwe n’ihuriro ry’imitwe irwanya ubutegetsi ‘Coalition des Patriotes pour le Changement’ (CPC) bakomeje gusaba ko amatora yigizwa inyuma.

Muri Centrafrique hariyo ingabo z’abarundi zigera kuri 760 mu rwego rwego kugarura amahoro muri icyo gihugu kimaze imyaka mu ntambara, zikaba zibarizwa muri MINUSCA (Mission multidimensionnelle Intégrée des Nations Unies pour la Stabilisation en République Centrafricaine).

iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Bugesera: Ingufu z’imirasire y’izuba mu kuhira ni igisubizo ku bahinzi bato

Emma-marie

1/3 cy’ingengo y’imari igomba kubaka ‘Akon City’ muri Senegal yarabonetse

Emma-marie

Kayonza: Ucyekwaho gukwirakwiza urumogi ari mu maboko ya Polisi

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar