Image default
Mu mahanga

Umurwayi wa Coronavirus yishe mugenzi we

Umugabo w’imyaka 37 y’amavuko witwa Jesse Martinez yishe mugenzi we bavurirwaga hamwe Covid-19 mu bitaro bya Califonia  bikavugwa ko ubu bwicanyi yabutewe  n’umujinya yagize ubwo yumvaga mugenzi we asenga.

Jesse Martinez yagize umujinya igihe mugenzi we w’imyaka 82 bari barwariye mu cyuma kimwe yari atangiye gusenga nk’uko bivugwa na Polisi, arangije ahita afata igikoresho kibikwamo umwuka wongererwa abarwayi arakimukubita kugeza ashizemo umwuka.

Polisi ivuga ko abo barwayi bombi batari baziranye, ariko ngo bavurirwaga coronavirus mu cyumba kimwe kigenewe abantu babiri mu bitaro bya Antelope Valley I Lancaster biherereye mu majyepfo ya  California.

Itangazo rya polisi rivuga Jesse Martinez w’imyaka 37 ashinjwa icyaha cy’ubwicanyi, urwango no gufata nabi abageze mu zabukuru.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Umusore yavuze uko yishe ababyeyi n’umuvandimwe we abifashijwemo na Filime

Ndahiriwe Jean Bosco

Centrafrique: Umujyi wari ibirindiro by’inyeshyamba za François Bozizé wafashwe

Ndahiriwe Jean Bosco

Jeanne Muvira ukomoka mu Burundi mu baziyamamariza kuyobora u Bufaransa

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar